Nyamasheke: Yari umukire aza kuba mayibobo kubera kunywa urumogi

Umugabo witwa Gakuru Aloys atuye mu murenge wa Kanjongo, avuga ko yari amaze kuba umukire ukomeye mu myaka itatu ishize ariko ngo asigaye ari mayibobo ku buryo ahora muri gereza yafashwe ari mu byaha cyangwa se yafatanywe urumogi.

Abisobanura agira ati “nari mfite umutungo mwinshi ntangiye gukira, nari maze kwizigamira amafaranga agera kuri miriyoni kandi ndi kunguka, ariko iyo nabaga maze kunywa urumogi, ubwo nahitaga ntekereza ibindi bintu nshobora gukora, nkajya kunywa inzoga nkibagirwa gucuruza ubundi nkajya kwishakira udukumi, amafaranga agenda ashira gahoro gahoro, kugeza ubwo nsigaye nta n’urwara rwo kwishima nsigaranye, nsigara nandavurira mu muhanda”.

Gakuru avuga ko yatangiye kunywa urumogi akiri umwana muto cyane ku buryo atazi igihe yatangiriye kurunywa, akaba yaratangiye ku runywa bamubwira ko iyo umuntu yarunyweye amera neza akagira akanyabugabo ibyo yita furi, ndetse bakamubwira ko uwarunyoye nta ndwara ipfa kumufata, nyamara uko yagenda arunywa niko yagiye ahindura imico agenda amera nk’udafite icyo yitaho kugera ubwo atagishoboye no kwitunga.

Gakuru Aloys.
Gakuru Aloys.

Agira ati “nkitangira kurunywa numvaga ntacyo runtwaye uko rwagiye rumfata niko nanjye natangiye guhindura imico, singire uwo ntinya n’icyo ntinya, kugeza ubwo mbaye umuntu udashobotse , umugore n’abana nabataye nabaye inzererezi”.

Gakuru uri mu kigero cy’imyaka 35 akaba afite umugore n’abana babiri asaba urubyiruko kureka kunywa ibiyobyabwenge kuko bizabicira ubuzima bigatuma indoto zabo zo kuzaba abantu bafitiye igihugu akamaro ziyoyoka, kandi akavuga ko bitangira buhoro buhoro ukazageza ku rwego bigoranye ko wahinduka.

Kuri ubu Gakuru Aloys uzwi nka Pangarasi ategereje kuzajyanwa mu kigo kigorora urubyiruko kiba ku kirwa cya Iwawa, akaba ari mu kigo cya Kagano (transit center) aho ari kumwe n’abandi bategereje kuzajya na we.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka