Nyamasheke: Yafatanywe urumogi yahingaga mu murima we
Umusore witwa Tuyisenge Gratien bakunda guhimba Rasta yafatanywe urumogi mu murima we ruhinganye n’ibishyimbo by’imishingiriro, ahita atabwa muri yombi.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muramba mu Kagari ka Gisoke mu Murenge wa Mahembe kuwa gatatu tariki ya 10/12/2014.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Munyankindi Eloi, ngo byamenyekanye ubwo yari yagiye kurangiza urubanza hafi y’umurima w’uwo musore Rasta, baza kuca ku rubibi rw’umurima we umwe mu baturage avuga ko abonye ikintu kimeze nk’urumogi, barebye basanga ni rwo, bageze no mu murima rwagati barusangamo.
Agira ati “twari tugiye kurangiza urubanza rw’umuturage duciye ku rubibi rw’umurima dusanga hateyemo urumogi, abaturage twari kumwe bati uru ni urumogi tugiyemo imbere mu murima dusanga hari n’urundi ruteranye n’ibishyimbo by’imishingiriro”.

Munyankindi avuga ko bahise bitabaza inzego z’umutekano batangira gushakisha uwahinze urumogi bamubona mu kandi Kagari ka Kagarama ahita atabwa muri yombi.
Tuyisenge ngo yari asanzwe ari ku rutonde rw’abasore bigize indakoreka kubera kunywa urumogi bakajujubya abaturage babakubita ubundi bakabiba utwabo, rimwe na rimwe hakabura ibimenyetso bibihamya bityo ntibahite batabwa muri yombi.
Uru rumogi twafashwe ngo rwari ruhinze ahantu hangana na metero 4 kuri 4. Tuyisenge Gratien nta mugore arashaka akaba ari mu kigero cy’imyaka 30.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|