Nyamasheke: Umukwabu wafashe inzererezi n’indaya bagera kuri 38

Umukwabu wabaye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke mu gitondo tariki 04/04/2012 wafashe inzererezi n’indaya 38 kuko bagira uruhare mu ikorwa ry’ibyaha byinshi bigaragara muri uwo murenge.

Muri uyu mukwabu, hafashwe inzererezi 28 n’indaya 10. Hafashwe moto 10 zafatiwe mu makosa atandukanye, litiro 140 za lisansi na litiro 160 za mazutu byacuruzwaga mu buryo butemewe n’amategeko. Hanafashwe kandi litiro 300 z’inzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge zizwi ku izina rya “Ruyaza”.

Indaya n'inzererezi zafashwe mu mukwabu wabaye tariki 04/04/2012 mu karere ka Nyamasheke umurenge wa Kanjongo
Indaya n’inzererezi zafashwe mu mukwabu wabaye tariki 04/04/2012 mu karere ka Nyamasheke umurenge wa Kanjongo

Uyu mukwabu wari ugamije gufata inzererezi n’indaya zikigishwa ububi bwabyo ndetse bakigishwa ko bakwiye gushaka ikindi bakora hanyuma bagasubizwa iwabo; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’igipolisi gikorera mu karere ka Nyamasheke (DPC) Superintendant Ntidendereza Alfred.

Umuyobozi wa polisi muri Nyamasheke avuga ko imikwabu nk’iyi itarangiriye mu murenge wa Kanjongo gusa kuko igira uruhare mu kugabanya ibyaha bikorwa hirya no hino. Yagize ati “(operations) tuzazikora hirya no hino mu rwego rwo kugabanya ibyaha.”

Izi moto zafatiwe mu makosa atandukanye
Izi moto zafatiwe mu makosa atandukanye

DPC superintendant Ntidendereza avuga ko abaturage bose bakwiye kumva ko ubuzererezi n’uburaya bidahesha agaciro umuco nyarwanda ndetse bikanongera umubare w’ibyaha. Asaba abayobozi ku nzego z’ibanze ko bajya batanga amakuru y’aho inzererezi n’indaya babarizwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka