Nyamasheke: Umugore yatemye mugenzi we bapfa urubibi
Umugore w’umwarimukazi mu rwunge rw’amashuri rwa Rwabidege yatemye n’umuhoro mugenzi we aramukomeretsa bikomeye bapfuye imbibi z’umurima batumvikanagaho.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabusunzu mu Kagari ka Wimana mu Murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 6/1/2015.
Uwampinka Martine w’imyaka 30 yatemye Kwizanye Asinathe w’imyaka 50 amuziza kumurengera nyuma y’uko abaturanyi n’imiryango bari barabakiranuye bakahashinga imbago bose batagombaga kurengaho, ariko Kwizanye akaza guhengera bagiye akongera agashinga urubingo aho n’ubundi bari basanzwe bapfa.
Ibi ngo byarakaje cyane Uwampika niko gufata umupanga atemagura ku buryo bubabaje Kwizanye abaturanyi barahurura ariko uwatemaga ahita yifungirana mu nzu.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga, Ndindayino Jean Claude, ngo aba baturanyi bari basanzwe bafitanye ibibazo byo kurengerana ku mbago byatumye batumiza imiryango, ariko umwe muri bo ntiyanyurwa arongera atera imbago aho atagombaga kuzishyira bituma habaho gutemana.
Agira ati “imiryango yari yarabikemuye ariko umwe ngo arogera atera urubingo aho n’ubundi batumvikanagaho bituma uriya mugore afata umupanga atangira gutema mugenzi we, agashaka kumutema mu mutwe agakinga ukuboko akagutema, kugeza ashatse no kumutema ijosi undi agakinga ukuboko ku buryo yakomeretse ku mutwe no ku maboko”.
Kwizanye yahise ajyanwa kuvurizwa mu kigo nderabuzima cya Kamonyi mu Murenge wa Ruharambuga, mu gihe Uwampinka abashinzwe umutekano bahise bamuta muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Ruharambuga i Ntendezi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|