Nyamasheke: Umugore w’imyaka 36 afungiye gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15

Umugore w’imyaka 36 y’amavuko wo mu mudugudu wa Wimana, akagari ka Gatare mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15.

Uyu mugore yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/07/2013 nyuma y’uko iri hohotera ryari ryabaye ahagana saa yine z’ijoro ryakeye.

Amakuru ava mu murenge wa Macuba avuga ko uyu mugore w’umupfakazi atarangwagaho imyitwarire ibereye Umunyarwandakazi kuko ngo akenshi “yabaga yinjije abagabo iwe”.

Uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 15 wasambanyijwe n’uwo mugore w’imyaka 36 yiga mu mwaka wa mbere w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12 YBE). Cyakora na we, ngo muri iyi minsi yari afite ingeso yo kujya ku kabari akanywa inzoga agasinda.

tariki 28/07/2013 na bwo ngo uyu mwana yari yagiye ku kabari ndetse arasinda. Ubwo yatahaga (ariko adafite imbaraga kubera kunywa), ngo ni bwo uwo mugore yamufashe maze amujyana iwe amwambika agakingirizo atangira kumwisambanyisha ariko umwana atazi ibyo arimo.

Umwana w’umuhungu ngo yaje kugarura ubwenge asanga ari muri ayo mahano, arebye asanga agakingirizo yari yambitswe na ko kacitse maze ahita agira ubwoba bw’uko yaba yandujwe virusi itera SIDA dore ko bizwi ko uwo mugore ayifite ndetse akaba yanabyemereye Umunyamakuru wa Kigali Today ubwo yamusangaga aho afungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo.

Uwo mwana ngo yahise avuza induru, asohoka muri iyo nzu yarimo yirukankira ku Kigo Nderabuzima cya Gatare na cyo cyahise kimwohereza ako kanya ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo asuzumwe ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ni bwo uyu mugore yatawe muri yombi ahita ajya gufungwa mu gihe iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho rigikomeza, nubwo we atabyemera.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba akaba n’umuyobozi w’ubugenzacyaha muri iyi Ntara, Superintendant Vita Hamza yabwiye Kigali Today ko uyu mugore afunze koko mu gihe iperereza rigikomeje.

Supt. Vita Hamza arasaba abaturage gukanguka bakumva ko gufatwa ku ngufu bitareba abana b’abakobwa gusa kuko n’abana b’abahungu bibakorerwa kandi bakumva ko mu gihe umugore asambanyije umwana w’umuhungu uri munsi y’imyaka 18, baba bagomba gutanga ikirego kandi kikakirwa.

Supt. Vita yongera gusaba abaturage kwamaganira kure abagore basambanya abana b’abahungu kuko ubusambanyi ari ingeso mbi kandi mu gihe bibayeho, ngo umwana akaba ashobora kurarukira muri iyi ngeso.

Icyaha uyu mugore akurikiranyweho ni “icyaha cyo gusambanya umwana” gihanishwa ingingo y’191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo cya burundu y’umwihariko ku wahamwe n’icyo cyaha.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 6 )

Yemwe ingaruka y’icyaha ni urupfu!gusa sinifurije uwo musore ikibi ariko amenyeko vino ari umukobanyi kandi ikubaganisha!ntazongere gufata kugatama.

alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ariko namwe mura byemera rero ngo umuhungu ngonacyaha
afite. nonese uyumugore yara mwikoreye cg yamuteyese icyinyase nuko arasinzira oya uyumwana nawe numunyamakosa. nukonyine nawe agomba gusengerwa.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

UWO MUGABO WUMWANA BATERESHA AKABARIRO YASOMYEHO UBUTAHA BAZAMUHA NIBITARIBWA KUKO IYO NGESO IROGEYE NANJYE BIJYA BISHAKA KUMBAHO KANDI NTAJYA NJYA MUKABARI GUSA AGIRE AMAHIRWE ASANGE ATARATATSWE NACYA CYAGO NYAGASANI NUWO KUDUTABARA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Uwo mugore iyaza akampa njye ufite 25ans

JADO C. yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Kuko ari umugore baramuhana iby’agakingirizo k’uburyo uzamusanga mugiturage nyuma y’umwaka umwe yararekuwe yidegembya, ari umugabo wabikoze yaba atakiri kuri polisi yaramanuwe kera bikimenyekana.
Uwo muhungu niyihangane nubwo yariye agaturu atabipanze ariko SIDA yo Imana iyimurinde kuko byamuviramo kwiheba usibyeko ingeso y’ubusinzi nayo atayiretse azakomeza afatweho ituru atabizi yasinze.

BABA yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

uwo mugore aradusebeje koko uwo mwana yamushakagaho iki? iyajya kundaya ngenzi ze ubu koko uwo mwana asanze yaranduye ntiyaba azize ubusa imana yo mwijuru imurinde imukureho ubwo burwayi

alias none yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka