Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 44 akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 7

Obed w’imyaka 44, utuye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri poste ya polisi ya Kagano mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 7.

Uwo mugabo yatawe muri yombi kuwa gatandatu tariki 03/11/2012, akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 7 wo mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri ubwo yari yasigaye ku rugo kuko nyirakuru wabanaga n’uwo mwana yari yagiye gusenga.

Amakuru aturuka mu batangabuhamya avuga ko Obed yaba yarafashe ku ngufu uyu mwana mu ma saa tatu n’igice za mugitondo.

Ubwo abaturanyi bahuruzaga, ngo Obed yahise yiruka ajya kwihisha, ariko aza gutabwa muri yombi n’abaturage mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi bahita bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Uyu mwana w’umukobwa bikekwa ko yafashwe ku ngufu yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibogora biri mu murenge wa Kanjongo muri ako karere kugira ngo abaganga basuzume ko yaba yafashwe ku ngufu koko.

Obed we aracyafungiye kuri poste ya polisi ya Kagano mu gihe inzego z’umutekano zigikomeje iperereza.

Ntivuguruzwa Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka