Nyamasheke: Nyuma yo kuruma umukobwa we umukondo akanica ihene ze agiye gushyikirizwa ubutabera

Nsanande Athanase w’imyaka 51 utuye mu mudugudu wa Kaburiro mu kagari ka Karengera mu murenge wa Kirimbi, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo nyuma yo gushinjwa kuruma umukobwa yibyariye umukondo, ndetse agahita yifungirana mu nzu akica ihene eshatu indi akayivunagura.

Nk’uko Nsanande abyivugira ngo yagiranye amakimbirane n’umugore we bituma batangira kurwana induru ziravuga ku musozi abantu barahurura ndetse n’umukobwa we ufite imyaka 22 aza aje gukiza ababyeyi be barimo kurwana, ngo ibi byatumye umugore we abasha kumwigobotora ariruka aramucika.

Nyuma yo kubona ko umugore barwanaga amucitse bitewe n’uwo mukobwa wabashije kubakiza, Nsanande yagize umujinya afata uwo mukobwa we amuruma umukondo awukuraho, ntiyagarukira aho yinjira mu nzu afata ihene z’uwo mwana we eshatu arazica indi imwe arayivunagura.

Uyu mwana w’umukobwa yahise ajyanwa ku bitaro bya kibogora amarayo iminsi itatu baramuvura arataha.

Nsanande Athanase asaba imbabazi akavuga ko aramutse ababariwe atazongera gukora ibyo yakoze ndetse akavuga ko yifuza kubona umuryango we ngo awusabe imbabazi kubera igikorwa kigayitse yakoze.

Agira ati “ndasaba imbabazi abantu bose cyane cyane Imana kuko ibyo nakoze nabikoreshejwe n’umujinya, ndamutse mbabariwe sinazongera gukora ibyo nakoze ukundi”.

Nsanande aragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa mbere w’icyumweru gitaha. Aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica amatungo no kugira umujinya ushobora kuviramo urupfu rw’abantu yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’umwaka umwe, cyangwa agacibwa ihazabu y’amafaranga hagati y’ibihumbi 200 na miriyoni ebyiri.

Jean Claude Umugwaneza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka