Nyamasheke: Ngo yashatse gusambanya umukobwa we bimunaniye aramutema

Umugabo witwa Igirukwigena Bonaventure utuye mu Mudugudu wa Kijibamba mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi nyuma ashinjwa kugerageza gufata ku ngufu umukobwa we, byamunanira akamutemagura.

Byabaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015, ubwo nyina w’ uyu mukobwa yari yazindukiye mu masengesho.

Uyu mukobwa wateraguwe icyuma ahagana ku nsina y’ugutwi, ku maboko, no ku ntoki, yemeza ko icyuma cyagiye kimukeba ubwo yarwanaga inkundura n’umugabo wa nyina Igirukwigena Bonaventure, dore ko nyina yamutahanye kuri uyu mugabo.

Ngo yahise avuza induru nyinshi cyane kugeza ubwo abaturanyi bahuruye wa mugabo ahita afungura urugi bahita bamuta muri yombi.

Agira ati “Nari ndyamye ngiye kumva numva arakomanga kuko nari nakinze icyumba ndaramo, mama yari yagiye gusenga, arambwira ngo ninteke icyayi aragende yakererewe, ndabyuka nsanga ku rugi rujya hanze yahakinze, arambwira ngo nimuhe cyangwa angirire nabi ndanga maze arambwira ngo araje anyereke ko arambiwe agasuzuguro kanjye, dutangira kurwana nkajya mfata mu bujyi bw’icyuma ndetse kikajya kintema ahantu hatandukanye, mvuza induru nyinshi abaturage barahurura”.

Mu gihe uyu mukobwa fite imyaka 23 y’amavuko, avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo wa nyina yari amusabye ko baryambana kuko ngo yamuhereye yiga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza ariko umukobwa akamubera ibamba bigakurizaho kumutuka no kumubwira ko azamwica we akabigira ibanga.

Agira ati “Yampereye mu mwaka wa gatanu ashaka ko turyama nkanga, akantuka akambwira ko tuzabonana, nkamwihorera nkikorera ibyo ngomba gukora, kugeza ubwo muri iki gitondo afashe icyuma ambwira ko agasuzuguro kanjye akarambiwe”.

Igirukwigena Bonaventure yamaze gushyikirizwa Polisi akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 6 )

uwo mugabo nukuri bamuhane byintangarugero.

mignonne yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Ubutabera bukore akazi kabwo, kandi uwo mu maman nawe akomeze gusenga cyane kuko birumvikana ko ayo masengesho yagize akamaro gakomeye.

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Ubutabera bukore akazi kabwo, kandi uwo mu maman nawe akomeze gusenga cyane kuko birumvikana ko ayo masengesho yagize akamaro gakomeye.

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Aha! ibintu byabayibididane.n’agahumamunwa.byarahanuwengo abanzi bumuntu ngo bazababo murugo rwe.

JOSUE IRANKUNDA KAREHE yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Kbs Afatwe Afungwe Paka

Alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Imana ishimwe ko uyu mugome atangije uyu mwana. Abantu basigaye barutwa n’inyamaswa

Rwema yanditse ku itariki ya: 16-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka