Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya baburirwa irengero
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karambi bukomeje guhangayikishwa n’igenda ridasobanutse rya bamwe mu Banyarwanda batujwe mu muri uwo murenge mu karere ka Nyamasheke, baturutse muri Tanzaniya ubwo birukanwaga.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karambi buvuga ko hamaze kubura imiryango ibiri igizwe n’abantu batatu, buri umwe, ikagenda mu ijoro n’inka bahawe muri gahunda ya girinka nazo zikaburirwa irengero.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa karambi, Nkundabarama Jean Claude, avuga ko iki ari ikibazo gitangiye gutera impungege, kuko yaba ubuyobozi cyangwa abaturanyi babo batazi aho abagenda baba berekeje.
Avuga ko bitwikira ijoro bakagenda bigakekwa ko impamvu bagenda rwihishwa ari ukugira ngo bagurishe inka baba bahawe.
Agira ati “Abaturanyi babo ndetse n’abo bazanye nta numwe umenya irengero ryabo, twarashakishije mu mirenge duturanye ariko twarababuze, dukeka ko impamvu bitwikira ijoro ari uko baba bashaka kugurisha inka twabahaye kuko birumvikana ko batayishyira mu mudoka ngo bayitware kandi twayobewe aho bazigurishiriza.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari amakuru bagenda bumva badafitiye gihamya ko abo baturage bashobora kuba bajyanwa n’imiryango yabo iba za Nyagatare cyangwa za Gatsibo, akavuga ko ari ikibazo gikomeje kubahangayikisha.
Ati “Hari amakuru tutaremeza neza avuga ko bagenda bahamagawe na bene wabo baba mu ntara y’I burasirazuba mu turere nka Nyagatare kuko ngo badasubira muri Tanzaniya , duhangayikishijwe no kuba tutazi irengero ry’abaturage bacu.”
Nkundabarama avuga ko akazi kaboneka mu murenge ayobora cyane cyane ko gukora mu cyayi, ariko kandi abo batujwe muri uyu murenge bakaba bafite ubutaka bwera kandi bunini ndetse bakaba barahawe inka buri muryango, ku buryo abona nta mpamvu yabatwara gutyo rwihishwa.
Mu murenge wa Karambi hatujwe abaturage bagera kuri 35 bari mu miryango 12 ubwo bari birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya mu kwezi kwa kamena 2014.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|