Nyamasheke: Abashinzwe ubwisungane mu kwivuza bane bari mu maboko ya Polisi

Abakozi b’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza bane bari mu maboko ya polisi bakekwaho gukoresha impapuro mpimbano no gukoresha nabi umutungo w’abaturage.

Nk’uko bitangazwa na polisi y’u Rwanda, aba bantu bane bafashwe na polisi nyuma yo gukora iperereza bagasanga hari amafaranga yari agenewe ubwisungane mu kwivuza bakoresheje mu nyungu zabo.

Hari aho byagaraye ko bakoresheje inyandiko mpimbano mu gutanga za raporo bagatanga amakuru adafite aho ahuriye n’ari mu nzego zo hasi mu giturage, bityo bikagaraga ko hari amafaranga yakoreshejwe mu nyungu zitari iz’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Spt Hitayezu Emmanuel avuga ko polisi ikomeje iperereza kuri aba bantu bose ndetse bakaba bazagezwa imbere y’ubutabera.

Agira ati “nyuma y’igenzura ryakozwe n’ababishinzwe mu Ntara y’Iburengerazuba, byagagaye ko hari amakosa yabaye mu kwakira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bituma na polisi itangira iperereza, dusanga hari aho bakoresheje inyandiko mpimpano n’aho batanze raporo zidahuye n’ukuri, gusa turacyakora iperereza”.

Spt Hitayezu akomeza agira ati “abacunga amafaranga y’abaturage bagomba kubikora mu bunyangamugayo, ariko kandi n’ababika amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bakayageza aho agomba kugera mu gihe cyateganyijwe birinda kwigwizaho imitungo itari iyabo”.

Polisi ivuga ko ikomeje iperereza kuri aba bose kugira ngo bashyikirizwe ubutabera baburane ku byaha bashinjwa hakaba hari ibitaratangazwa birimo nk’ingano y’ibyo bashinjwa n’ibindi.

Aba bose bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Abafunzwe ni uhagarariye ubwisungane mu kwivuza mu karere, Nyirahirwa Agathe, uwari ushinzwe kubika amafaranga wo mu Murenge wa Karambi, uwo muri Mahembe n’uwo muri Macuba aho bita ku i Hanika.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Akarere ka nyamasheke kabuze abayobozi kabisa! habyarimana j b ahugira muri tekiniki zo kunyereza no gushaka kwigaragaza neza agasahura leta sinzi niba FPR itabona amarorerwa ahabera.

nkunda yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

IMANA IHORA IHOZE, NDIBUKA AGATHA AVUGIRA MU NAMA KU ISHARA KURI HOTEL ISHARA BEACH MU NAMA YO GUTEGURA KWIRUKANA ABAKOZI ARIHANUKIRA ARAVUGA ATI" SALOMON NA JEROME BAGOMBA KWIRUKANWA NTAGISIBYA" NONE URWO YACIRAGA ABANDI NAWE RUMUGEZEHO BURYA URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO. USIGAYE NI JOVITH KURI SHEKI SANS PROVISION YAGIYE ASINYA NA BIKORIMANA SILAS KURI DIPOLOME YIMPIMBANO AKORESHA ABIFASHIJWEMO NA HABYARIMANA JEAN BAPTISTE UMUNYAMAFUTI UBAKURIYE DORE KO ARI WE UBASABA GUKORA IBYO BYOSE AKABA AKWIYE KUGEZWA IMBERE Y UBUTABERA NA WE.

nyamashke yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka