Nyamagabe: abaturage barishimira umutekano bagezwaho n’inkeragutabara

Abaturage b’akarere ka Nyamagabe barahamya ko akazi k’inkeragutabara katumye umutekano ugerwaho. Bavuga ko kugeza ubu nta muntu ucyamburwa utwe, ndetse ngo n’akajagari kagaragaraga mu dusantire karacitse.

Bizimungu Innocent atuye mu mujye wa Nyamagabe; avuga ko mu byabashimishije cyane harimo kuba inkeragutabara zaraciye insore sore zo muri gare ya Nyamagabe aho umuntu yajyaga gutega imodoka ugasanga barajijisha abagenzi. Ati “ubu umuntu arajyenda agafata imodoka k’umutuzo”.

Nubwo abaturage bishimira ibikorwa by’izi nkeragutabara, zo zivuga ko zigifite imbogamizi nyinshi mu kazi bakora cyane cyane kutagenerwa umushahara.

Ndikuryayo Emmanuel ni umuyobozi w’inkeragutabara mu karere ka Nyamagabe.
Avuga ko kugeza ubu inkeragutabara zitungwa n’udufaranga tuba twakusanyijwe mu baturage twi ntica ntikize. Asanga haramutse hagiyeho agashahara ka buri kwezi zatanga umusaruro uruta uwo zitanga.

Ati “ndaguha urugero, ziherutse gufata moto yari yibwe isubizwa nyirayo, ziherutse guta muri yombi abagizi banabi bateze abantu bavaga gusenga, n’ibindi”.

Mu karere ka Nyamagabe habarurwa inkeragutabara zisaga 700, zatangiye kwibumbira mu ma koperative kugira ngo zirebe uko zakwiteza imbere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka