Nyamagabe: Yafashwe yibye umwana w’amezi abiri

Niyonkuru Delphine, umukobwa w’imyaka 16 wo mu murenge wa Gasaka mu karereka Nyamagabe yafashwe, tariki 25/04/2012, yibye umwana w’umukobwa w’amezi 2 yari asanzwe arera nk’umukozi wo mu rugo.

Ubwo Niyonkuru yafatwaga, ma masaha ya saa kumi n’ebyiri yari amaze gukatisha itike y’imodoka ya Horizon ndetse yanamaze kwinjira mu modoka yerekeza i Kigali afite uwo mwana w’amezi abiri witwa Akimpaye.

Niyonkuru yafatanywe n’amafaranga 5000 nayo yari yibye mu rugo rwa Kamanzi Silas na Nyiraneza Donathile, ababyeyi b’umwana yari amaze kwiba. NIyonkuru yari amaze ibyumweru bibiri akora nk’umukozi wo mu rugo akaba yaragombaga kujya ahembwa 4000 ku kwezi.

Umwana yasubijwe ababyeyi be
Umwana yasubijwe ababyeyi be

Ubu Niyonkuru ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Gasaka naho umwana wari wibwe yasubijwe ababyeyi, polisi yatangaje ko umwana nta kibazo afite.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yabyaye uwe se si umukobwa, ararenda kujya kwiba, nategereze niba akunda abana hanyuma n’amara kuba mukuru abyare!!! yitwaye nabi cyane.

kazini yanditse ku itariki ya: 27-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka