Nyamagabe: Utubari tutujuje ibyangobwa twahagurukiwe

Utubari tune twahagaritswe burundu naho utundi dutanu ba nyiratwo bahabwa igihe ntarengwa cyo kuba batuvuguruye muri gahunda ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwafashe yo guhagarika utubari dukorera mu mujyi wa Nyamagabe tutujuje ibyangombwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bufatanyije n’inzego z’umutekano bwafunze utu tubari kuwa gatatu tariki 06/06/2012. Bimwe mu byagendewe mu gufunga utu tubari ni kuba tudafite ubwiherero, ibyokezo n’ahantu ho kunywera hisanzuye kandi hafite isuku.

Akarere gashyigikiye kandi kiteguye gufasha abikorera ku giti cyabo ariko nanone gafite inshingano zo gucunga umutekano w’abaturage; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert.

Mugisha Philbert yagize ati “byashoboka rero mushatse ahantu hisanzuye mukareka kujya mu kantu gatoya cyane gafunganye. Muri rusange tubifuriza ko mutera imbere kandi tuzakomeza kubibafashamo.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda yo gufunga utubari tutujuje ibyangombwa izakomereza no mu bindi bice by’akarere ka Nyamagabe.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka