Nyamagabe: Muyango uherutse kwivugana umugore we yatawe muri yombi

Muyango Samuel w’imyaka 31 wo mu mudugudu wa Mugali mu kagari ka Nyanzoga mu murenge wa Cyanika wo mu karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi kuri uyu wa 20/08/2013 akurikiranyweho gutema umugore we Uwizeyimana Pélagie tariki 18/08/2013.

Muyangoyafatiwe hafi y’iwe mu mudugudu wa Mugari mu kagari ka Nyanzoga muri uyu murenge wa Cyanika aho yihishahishaga mu rutoki, akaba yafashwe n’irondo ryashyizweho ku manywa mu gihe nyakwigendera we yashyingurwaga.

Ubwo twandikaga iyi nkuru Muyango yari ari ku biro by’akagari ka Nyanzoga mu gihe ubuyobozi burimo gukorana na polisi y’igihugu ngo age gucumbikirwa ahabugenewe; nk’uko tubikesha Ndorimana Jean Chrisostome uyobora umurenge wa Cyanika.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwicanyi hagati y abagore n abagabo buriyongera buri munsi.aho ntibyaba biterwa n amategeko ya divorce agoragoranye?leta nigir icyo ikora dore abantu ntibaginya umunyururu.ngo umugore mubi arutwa na gereza !!!!

solange yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

BANTU MUTARASHAKA MUJYE MWITONDA DORE ABAGABO BABABESHYA URUKUNDO KDI BUZUYEMO DAIMONI ZO KWICANA;UYU SE WE YAZIZE IKI,

NYABARUTA CONSOLEE yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka