Nyamagabe: Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko
Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Horizon, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa 18/12/2013 mu mudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka wo mu karere ka Nyamagabe ariko Imana ikinga ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima.

Iyi modoka ifite nomero iyiranga ya RAB 169 E yavaga muri santere ya Gasarenda iherereye mu murenge wa Tare igana mu mujyi wa Nyamagabe, irenze gato ahitwa mu Ironderi igiye kwinjira mu mujyi ihura n’amakamyo abiri yazamukaga mu cyerekezo yavagamo yatangiye kunyuranaho kandi ari mu ikorosi, igerageza kuyahunga isatira hepfo y’umuhanda biza kurangira iguye nk’uko umushoferi wari uyitwaye yabwiye abari aho impanuka yabereye.

N’ubwo bigaragara ko iyi modoka ishobora kuba yibiranduye kuko hejuru ku gisenge wabonaga ko hahombanye, ngo mu bantu 25 bari bayirimo hakomeretse babiri gusa nabwo byoroheje bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Kigeme ngo bakurikiranwe.

Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ABANTU BATWARA IBINYABIZIGA ABENSHI MURIBO BAKUNZE GUKORERA KU JISHO NDABAGIRA INAMA YO KWIKUNDA NO GUKUNDA ABANYAGIHUGU. BATWARE NEZA KUKU BAFITIYE IMIRYANGO IGIHUGU NDETSE N`ISI YOSE AKAMARO NONE SE KOKO POLICE IZAJYA IHAGARARA MURI BURI METERO ICUMI KO ABATWARA BABONA BARENZE KURI YO BAGATWARA NDETSE BAKANYURANAHO UKO BISHAKIYE BIRABABAJE. ABAGENZI NABO NUMVA BAFITE UBURENGANZIRA BWO KUBWIRA UMUSHOFERI UBATWAYE MUGIHE BABONA YARENGEREYE YAKWNGA BAKAMUSABA KUVAMO KUKO ARASESEKARA NTAYORWA MURAKOZE
murakoze ku makuru meza muba mutugezaho! muri abantu b’abasaza cyane. gusa Imana ishimwe kuba iyi mpanuka nta we yahitanye. Ariko kandi Police y’ igihugu nk’uko isanzwe ikora neza ikwiye kureba uburyo yakaza umutekano wo mu muhanda kuko bimaze kugaragara ko impanuka zihitana benshi mu mpera z’umwaka. keep doing your great job