Nyamagabe: Afunze azira gukorera undi ikizamini
Niyibizi Emmanuel, umugabo w’imyaka 40 wo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi ari mu maboko ya polisi azira gukorera mubyara we ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara imodoka.
Uyu mugabo yafatiwe mu kizamini cyaberaga kuri sitade ya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe tariki 16/04/2012. Ubwo yafatwaga yari amaze iminota 15 ari gukorera ikizamini mubyara we nawe witwa Niyibizi.
Niyibizi avuga ko mubyara we akimara kumenya itariki azakoreraho uruhushya yabwiye Niyibizi ko ashaka ko azamukorera nawe arabimwemerera. Niyibizi yemera icyaha ariko avuga ko atari azi ko gukorera ikizamini mugenzi ari ikosa, ati “Njyewe ntabwo nari nzi ko ari ikosa. Yarambwiye ati ubwo twitiranwa nta kibazo genda unkorere.”

Niyibizi Emmanuel ubusanzwe afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara imodoka akaba yararutsindiye tariki 25/10/2011. Mu byangombwa yari yahaye polisi harimo fotocopi y’indangamuntu ndetse n’ifoto bya mubyara we.Niyibizi avuga ko atazi aho mubyara we aherereye.
Umuvugizi wa polisi, Spt. Theos Badege, atangaza ko abantu batekereza gukorera bagenzi babo ibizamini bagomba kumenya ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko kandi ko iyo bafashwe ari bo bigiraho ingaruka.
Niyibizi arubatse akaba afite abana bagera ku 8, avuga ko atazi kwandika cyakora ngo ashobora gusoma kuko yabyigishijwe n’abana be.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo atarabizi ni mumurekure age kurera abana 8 nibenshi mwaba mubahohoteye kuko niwe warubatunze ariko amenyeko icyaha yakoze atazagisubira nibibiamategeko arabihana. murakoze