Nyakinama: ingabo zivuye mu bihugu 9 ziri kwiga kubaka amahoro

Ingabo zivuye mu bihugu 9 byo muri afurika bivuye mu bibazo by’intambara ziteraniye mu kigo cy’u Rwanda cyigisha ibijyanye n’amahoro ( Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze ziga uburyo ibihugu byabo byakubaka amahoro arambye
(Security Sector Reform- SSR).

Aya mahugurwa agenewe abagira ururahare mu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro (Peace Support Operation-PSO). U Rwanda rukaba ruza ku isonga mu bihugu by’Afurika kuko rufite ingabo n’abapolisi babungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Majoro Rene Ngendahimana, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko amahugurwa adateraniyemo inzego z’umutekano gusa harimo n’imiryango itegamiye kuri Leta ifite intego yo kwimakaza amahoro arambye ku baturage.

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Ceasar Kayizari, wafunguye amasomo ku mugaragaro tariki 06/02/2012 yavuze ko kuba amahugurwa yo kubaka amahoro ategurwa akitabirwa n’ibihugu 9 kandi byaciye mu bibazo ari uko byinshi mu bihugu by’afurka byifuza kwiyubaka no kubaka arambye.

Gen Kayizari yavuze ko gushakisha amahoro arambye ari bumwe mu buryo bwo gusana ibyangijwe n’intambara mu ndimi z’amahanga bita Post conflict peace building process.
Ibihugu by’Afurika birahamagarirwa gukorana hagati yabyo kugira ngo bishobore guhagarika intambara nyinshi zitegurirwa mu bindi bihugu bigasenya ibikorwa by’iterambere.

Abitabiriye aya masomo bazagira umwanya wo kugaragaza uko ibihugu byabo bihagaze mu kwiyubaka kugira ngo bibere ibindi isomo. U Rwanda nk’igihugu cyaciye muri Jenoside ruzaganiriza ibindi bihugu uko rwashoboye kuyikuramo no guhangana n’ingaruka zayo ndetse rugashobora gutera imbere nk’uko bigaragararira benshi.

Biibihugu byitabiriye aya masomo harimo Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uburundi, Uganda, Liberia, Cote d’Ivoire, Sierra Leone, U Rwanda na Tanzania nubwo yo itigeze ibamo intambara ariko ikeneye kwiyubaka mu kugira amahoro arambye.

Aya masomo yateguwe ku bufatanye n’itsinda mpuzamahanga ku bijyanye n’amahoro arambye (International Security Sector Reform Advisory Team- ISSAT) rifite icyicaro Geneva
mu Busuwisi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka