Nyagatare: Yishwe n’umushumba wamuragiriraga bicyekwa ko yamujijije amafaranga
Kumenya no kwandika imwirondoro y’abakozi bakoresha mu ngo nibyo bikangurirwa abaturage muri rusange ni nyuma y’aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 06 Nzeli umusaza Bihayiga Augustin w’imyaka 83 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Cyenjojo akagali ka Cyenjojo umurenge wa Rwempasha akarere ka Nyagatare yishwe n’umushumba wamuragiraga bikekwa ko yamuzizije amafaranga yari abitse mu rugo iwe.
Urupfu rw’uyu musaza rwamenyekanye ahagana mu masa kumi n’imwe z’umugoroba biturutse ku mushumba we wundi wari wiriwe mu nka witwa Nsabimana Eric wakuye inka yagera mu nzu agasanga umusaza avirirana agahita ahuruza abantu.
Umugore wa Nyakwigendera Mukakamali Immaculate avuga ko we yazindutse ajyana amafaranga y’ishuli y’umwana wiga Matimba yari yarasigaye yagaruka agahurirana n’iyo nkuru y’incamugongo.
We akeka ko urupfu rw’umugabo we rwakomotse ku mafaranga yari abitse mu nzu dore ko uyu mushumba wabo Tuyisenge Damascene yari abizi ko ahari.
Agira ati “Twagurishije inka dushaka kwishyurira abana 2 amafaranga y’ishuli uwiga i Ndera twamwoherereje ibihumbi 120 naho uwa Matimba we nari nagiye kumwoherereza ibihumbi 40. Inka twari twazigurishije amafaranga ibihumbi 435. Urumva ko twari dusigaranye ibihumbi 275 hatarimo andi twari dusanganywe ntibuka umubare neza ariko ashobora kuba ari nka ibihumbi 50. Ayo niyo yamuzijije nta kindi kuko ntacyo yishyuzaga kuko yakoreraga ikimasa.”
Gusa hari bamwe mu baturage bemeza ko uyu musaza atazize amafaranga gusa dore ko atari afite imbaraga zarwanya Tuyisenge.
Muzehe Kazizi Faustin umuturanyi wa Nyakwigendera avuga ko batakibika amafaranga mu ngo uretse ngo ducye bifashisha. Uyu musaza ariko nanone asanga n’ubwo ayo mafaranga ariyo yaragambiriwe bitari ngombwa kwica umuntu. Kuri we akeka ko yari yanyoye ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga bikaba aribyo byamumaze ubwoba bwo gukora amahano.
Tuyisenge Damascene nta myirondoro ye umukoresha we yagiraga ndetse akaba atari yanditse no mu gitabo cy’umudugudu. Yahawe akazi na Bihayiga ko kumuragirira inka hashira amezi 7 akamuhemba ikimasa ndetse arakimwereka.
Hari hashize amezi 2 gusa atangiye aka kazi. Insepector of Police Rwema Damien umuvugizi wa Police y’igihugu mu ntara y’uburasirazuba asaba abaturage kujya bamenya bakanandika imyirondoro y’abo bakoresha kuko bifasha mu kubakurikirana igihe badafashwe bagikora ibyaha. Gusa ngo iperereza rirakomeje kugira ngo barebe uko bata muri yombi uyu mugizi wa nabi.
Gusa ngo ibara Tuyisenge bikekwa ko akomoka mu karere ka Ngoma yakoze ryabaye isomo ku buyobozi bw’umudugudu wa Cyenjojo dore ko n’ubwo yari amaze amezi 2 akorera muri uyu mudugudu hari hashize icyumweru kimwe ubuyobozi bumumenye ariko nabwo atarandikwa mu gitabo.
Mugume Frank uyobora uyu mudugudu yemeza ko ubu bagiye gushakisha abantu batuye n’abakorera muri uyu mudugudu batagira ibyangombwa n’abo badafite mu gitabo bashyikirizwe inzego zisumbuye zibafatire umwanzuro.
Tuyisenge Damascene waburiwe irengero agikora iki cyaha bikekwa yaba yajyanye amafaranga y’uyu musaza agera ku bihumbi 300. Akaba yaramwishe amutemesheje umuhoro mu musaya no mu ijosi amusanze aho yari yicaye mu cyumba cye cy’uruganiriro.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Hakorwe ibishoboka byose iyi nkoramaraso iboneke. Gusa kuba igihano cy;urupfu cyaravuyeho, biragoye kubona igihano yahabwa. burundu ntihagije.
Hakorwe ibishoboka byose iyi nkoramaraso iboneke. Gusa kuba igihano cy;urupfu cyaravuyeho, biragoye kubona igihano yahabwa. burundu ntihagije.
Nyakwigendera IMANA Imuhe Iruhuko Ridashira Naho Uwo Mugizi Wanabi Abaturage Duhagurukire Rimwe Tumushakishe.