Nyagatare: Uwishe Bihayiga Augustin yafatiwe i Kigali

Ntambara Jean Damascene w’imyaka 22 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera, Akarere ka Ngoma, yafatiwe mu mujyi wa Kigali akekwaho kwica umusaza Bihayiga Augustin wo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare yakoreraga amuziza amafaranga.

Uyu Ntambara yari amaze amezi 2 n’igice kwa Bihayiga akora akazi ko kuragira inka, agomba guhembwa ikimasa nyuma y’amezi 7 akora.

Ajya gukora iki cyaha uyu musaza ngo yari amaze iminsi mike agurishije inka kugira ngo yishyurire abana amafaranga y’ishuri.

Urupfu rw’uyu Bihayiga rwabaye ubwo umugore we yari azindutse ashyiriye umwana wiga i Matimba amafaranga y’ishuri.

Ntambara akurikiranyweho kwica umusaza yakoreraga.
Ntambara akurikiranyweho kwica umusaza yakoreraga.

Ntambara yivugira ko akimara guherekeza nyirabuja yagarukanye kanyanga yari amaze kugura yagera mu rugo agasanga umusaza yicaye mu ntebe abara amafaranga. Nawe ngo yahise amwicara iruhande amwaka ayo amaze gukorera ngo ashaka kureka akazi kuko ngo yahoraga atonganywa ko inka zitabona ubwatsi.

Umusaza yanze kuyamuha ngo yahise amutema amafaranga yose arayatwara. Yemeza ko kuva yakora iki cyaha nta mahoro yigeze agira mu mutima we.

“Naryamaga nkabura ibitotsi, nari naracitse intege mbega nahoraga numva nsa nkurwaye kubera icyaha nakoze n’ubwo ntazi neza ko uwo musaza yapfuye. Nahoraga ntekereza ko nzafatwa nkafungwa,” Ntambara.

Kuwa 29/12/2014 nibwo Ntambara yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wungirije akaba n’umugenzacyaha wa polisi wungirije mu ntara y’uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi ashima ubufatanye bw’abaturage mu itabwa muri yombi ry’uyu Ntambara ndetse akabasaba kubukomeza.

IP Kayigi asaba abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kunyurwa n'ibyo bafite.
IP Kayigi asaba abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kunyurwa n’ibyo bafite.

Kuba uyu Ntambara yarakoze icyaha kubera ibiyobyabwenge ndetse n’irari ry’amafaranga, asaba abaturage gucika ku biyobyabwenge kuko ari inkomoko y’ibyaha. Ariko nanone asaba abantu kunyurwa no gushimishwa na duke bafite babonye mu nzira nzima.

Iki cyaha Ntambara akekwaho ngo yagikoze mu gitondo cyo kuwa 06/09/2014. Akimara kugikora yahise ahungira iwabo mu Karere ka Ngoma ndetse n’amafaranga yajyanye ibihumbi 245 ayaguramo ihene andi ayakoresha mu kwinezeza.

Aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare yemera icyaha ndetse akagisabira imbabazi, akavuga ko yabitewe n’inzoga ya kanyanga yari amaze kunywa kimwe n’irari ry’amafaranga yabonaga umusaza abara.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hano mukagali ka kijojo inygatre abajura baratuzogoroje ibitoki-imyumba imyaka yose basarurira mumirima mumirima barasoje basigaye binjira mumazu mumdugdu wakagwgwe twaragowe banyibye igre ninkokn

Bizimana yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Uwomusore nafungwe kuko icyaha cyokwica icyutahanze nubugome ndenga kamere iyaba bashakaga igihano gisumbye icyogufungwa uwishe nuwaroze bose nibamwe bakwiriye gufungirwa muri rwantanamo cg kumunzenze niho nabonye hakaze.

Antilope patient yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka