Nyagatare: Paroisse ya Rukomo yaribwe

Abantu bataramenyekana bagerageje kwiba Paroisse Gatolika ya Rukomo iri mu karere ka Nyagatare mu ijoro ryo kuwa 30/07/2013 saa saba z’ijoro.

Gusa nk’uko bitangazwa na Padiri uyoboye iyi Paroisse, ngo usibye amadirishya yangiritse ubwo bageragezaga kwinjiramo ngo nta kintu bibye. Ubwo twari twasuye iyi kiliziya, twasanze bamaze gusudira amadirishya banyuzemo.

Nk’uko twabitangarijwe na Padiri Pascal Nzeyimana ari nawe Padiri mukuru w’iyo Paruwase, ngo bumvise abo bajura ari uko bageze hafi yahari haraye umudiyakoni, binjiye mu biro basanga impapuro na bimwe mu bikoresho byo mu biro byandagaye, icyakoze ngo nta bintu batwaye bikaba bigaragara ko bashakaga amafaranga.

Mu myaka itanu padiri ahamaze, ngo ni ubwa mbere abajura bagerageje kwiba muri iyo nzu ntagatifu ariko ngo hari hashize iminsi hagenda abantu basinze bababaza icyibagenza bakavuga ko bishakira icumbi.

Kubera iyo mpamvu ngo bagiye gukaza umutekano. Padiri Pascal Nzeyimana ati «Icyo tugiye kongeramo imbaraga n’umuteka wa Paruwase».

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka