Nyagatare: Hamennywe ibiyobyabwenge bya miliyoni zisaga 5.
Polisi y’igihugu mu karere ka Nyagatare yamennye ibiyobyabwenge byamenywe bigizwe n’inzoga ya Kanyanga n’izo mu mashashi za Zebrah waragi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu, kuri uyu wa gatanu tariki 11/9/2014.
Izi nzoga zose zafashwe mu mezi abiri guhera mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani bifatirwa mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare. Ibyinshi muri byo bikaba byarafatiwe mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda ari nacyo giturukamo byinshi.

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kunywa ibiyobyabwenge nta kamaro kabyo uretse gukenesha imiryango n’ingaruka zirimo igifungo kuwabafatanywe. Uyu muyobozi rero akaba yasabye abaturage gukora ibibahesha inyungu aho kurara ijoro bacuruza ibishobora kubakururira ingaruka mbi haba bo ubwabo n’imiryango yabo.

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, Uwanziga Lydia umushinjacyaha ukuriye urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare, yavuze ko abazajya bafatirwa mu cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bazajya baburanishirizwa ahakorewe icyaha kugira ngo abaturage bandi babone uburemere bw’iki cyaha.

Ibiyobyabwenge byamenywe birimo litiro 2316 za Kanyanga n’amakarito 245 ya Zebrah waragi, byamenywe mu mudugudu wa Barija A akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare.

SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|