Nyagatare: Bamwishe bamuhoye ku barega ko ari abajura

Binama Emmanuel w’imyaka 19 taliki ya 24/12/2011,yishwe n’abasore baturanye aribo Harelimana Maric w’imyaka 19 abandi n’abandi batatu barimo Nsengiyumva Abubakari w’imyaka 17, nsengiyumva Yunusu w’imyaka 18 na Twagiramana w’imyaka 17, bamuhoye ko yari yarabareze kubera ibikorwa by’ubujura.

Nyuma yo kumuhigira ko bazamugirira nabi, mu ijoro rishyira taliki 25 mu masaha ya saa munani z’ijoro bamusanze agiye ku irondo bavuye kunywa, baramukubirana bajya kumwicira mu nzu aho babanje kumukura amenyo, kumuca intoki, banamukuraho ubugabo hanyuma bajya kumujugunya mu iteme ry’umuhanda aho abagenzi bamusanze.

Abakoze ibyo bikorwa bafungiye i Nyagatare, bamenyekanye kubera inzira y’amaraso bakurikiye bakabasanga mu nzu bamwiciyemo, bagifite amaraso ndetse banasinziriye kubera inzoga banyweye.

Umuyobozi w’umurenge wa Gitoki avuga ko uretse kuba barakoze igikorwa by’ubugome ndengakamere bica rubozo, hagaragaye ibindi bibazo nko gutwara indabo zari zashyizwe aho Binama yashyinguwe, na bamwe mu banyamuryango b’abafunzwe bagasaba ko leta yabanza gushishoza ko abana barenganye.

Ubuyobozi kuri ubu ubuyobozi bw’aka gace buhangayikishishwe n’uburyo urubyiruko rwagombye kugirirwa ikizere arirwo rutangiye kujya mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bivuye k’ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona igihano cy’urupfu gikwiye kugaruka.si non turashize pe!

kiki yanditse ku itariki ya: 9-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka