Nyagatare: Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho ubujura
Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare yataye muri yombi abagabo babiri bo mu murenge wa Nyagatare bakekwaho gutobora iduka rya Tigo maze bakiba ibintu bifite agaciro kangana n’amafaranga arenga miliyoni 17.
Abo bagabo bafashwe tariki 04/07/2012 ni Nzitangiye Anastase wari umuzamu kuri iryo duka na Bayihorere Faustin bakekwaho kwiba modem 7, terefoni 246 n’amafaranga 547,700 byose hamwe bingana n’amafaranga 17,233,500. Kuri ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare.
Polisi yahawe amakuru y’ubwo bujura tariki 04/07/2012 mu gitondo n’uwitwa Bataringaya Simon, umuyobozi w’iri duka rya Tigo ubwo yahageraga agasanga iduka ryatobowe kandi haburamo ibintu byinshi; nk’uko polisi y’u Rwanda ibitangaza.
Polisi yahise itangira iperereza maze ita muri yombi Nzitangiye wari uri kugerageza gucika ubwo yari amaze gusimburwa n’ushinzwe umutekano ku manywa, anafatanwa terefoni zigera kuri 25.
Bataringaya ashinja Nzitangiye ubujura, avuga ko ubujura nk’ubu butari busanzwe muri Nyagatare, nyamara Nzitangiye we ahakana kugira uruhare mu gutobora iri duka, gusa akemera ko yafashe terefoni 25.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, yavuze ko gutobora amazu ari icyaha gikomeye ndetse gikunda kuvamo ubwicanyi kuko usanga ababikora baba bitwaje intwaro za gakondo cyangwa imbunda.
Supt. Badege yasabye abaturage gukomeza kugira imikoranire myiza n’inzego z’umutekano ashimangira ko iyo amakuru atangiwe ku gihe uretse gufata abanyabyaha bituma n’ibyibwe bigaruzwa.
Badege yagize ati: "Nyagatare ni umwe mu mijyi iri gukura byihuse ariko iterambere ntirigomba kwangizwa n’ibyaha”.
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje ngo hafatwe n’abandi bakekwa kuba inyuma y’ubu bujura.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|