Nyagatare: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba inka
Bwanakweri Samuel na Ntaganzwa Yotam bafungiwe kuri station ya polisi ya Nyagatare bakekwaho ubujura bw’inka. Ubuyobozi bwa Polisi busaba abantu bacuruza inyama kujya babaga inka bafitiye ibyangombwa by’ubugure.
Bwanakweri Samuel asanzwe afite ibagiro mu mujyi wa Nyagatare. Yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo nyuma y’aho bigaragariye ko afitanye isano n’inka 2 zafatanywe uwitwa Ntaganzwa Yotam.
Izi nka zafatiwe mu kagali ka Rutaraka zishorewe n’uyu Ntaganzwa Yotam kuri uyu wa 28 Ugushyingo. Ubuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare buhamya ko izi nka hari hashize hafi icyumweru zibwe mu murenge wa Rwimbogo akarere ka Gatsibo. Ngo zibwe ari inka 6 z’umuntu umwe.
Supertendent Safari Christian umuyobozi wa Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare avuga ko bahawe amakuru n’abaturage ko izo nka hari aho zihishwe bakuraho izo bagiye kubaga izindi zikaguma aho.
Supertendent Safari akomeza avuga ko uyu Bwanakweri ariwe uyobora aba bajura ndetse izo bibye akaba ariwe ushaka abazibagira mu gasozi bakazana inyama muri butcher ye kuzicuruza. Asaba abacuruza inyama ko bakwiye kujya babaga inka bafitiye ibyangombwa ko baziguze na banyirazo.
Gusa uyu Bwanakweri we ahakana iki cyaha gusa akemera ko uyu Ntagazwa Yotam acumbika iwe nk’umukodesha kandi azi neza ko nawe asanzwe acuruza inka.
Ikindi ni uko ngo kuwa kane tariki ya 27 yahuye n’uyu Ntaganzwa amusaba kumugeza Rutaraka kuko yari afite moto. Ngo bahageze nawe yahasanze izi nka 2 we arigendera. Ngo we inka abaga azigura mu masoko kandi ntaragura inka kuri uyu Ntaganzwa Yotam.
Akarere ka Nyagatare gakunze kurangwamo ubujura bw’inka cyane mu murenge wa Karangazi ahamaze kwiba izrenga 50 mu gihe cy’amezi 3 gusa.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|