Nyagatare: Afunzwe azira guha umwana umuti ukamuhitana
Nyiraneza Eugenia wo mu mudugudu wa Kinihira akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare ari mu maboko ya police guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nzeli 2014 nyuma yo guha umwana w’imyaka 14 umuti agahita yitaba Imana.
Aho afungiye kuri station ya Police ya Nyagatare, Nyiraneza yemera ko yatanze uwo muti wahitanye Nitegeka Damascene. Ngo yamuhaye umuti witwa Ishikashike. Bamwe mu bavuzi gakondo bavuga ko ivura umwijima. Nyamara uyu mwana we ngo yavurwaga amarozi.
Inspector Emmanuel Kayigi umuvugizi wungirije wa polisi mu ntara y’uburasirazuba asaba ababyeyi guhindura imyumvire bakareka kwizera abavuzi babonye bose. Ubundi ngo muganga wabyigiye niwe wenyine wemeza indwara umuntu arwaye.
Inspector Kayigi asaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo kuko ngo bakabaye baragiriye inama nyina w’umwana agakomeza kumuvuza kwa muganga aho kuba kuri uyu bikekwa ko yamuhaye umuti ukamuhitana.
Iyi nkuru yamenyekanye bitewe n’uko Nyiraneza yari yatinze kwishyura abikoreye umurambo w’uyu mwana bawutwara kwa nyina mu mudugudu wa Burumba akagali ka Barija. Ubwo ninabwo yafashwe na Polisi.
Nitegeka Damascene yarashyinguwe ariko nyuma yo gukorerwa ibizamini na muganga kugira ngo hamenyekane icyamwishe koko.
Nyiraneza aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 154 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, aho iteganya igifungo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugera kuri 500.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|