Nyagatare: Abakozi bashinzwe ubutaka bari mu maboko ya polisi

Mugisha David Livingstone wari umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyagatare na Vita Emmanuel wari umwungirije, kuva tariki 05/01/2012, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare bacyekwaho kwigwizaho imitungo badafitiye ibyangombwa bigaragaza ko ari iyabo.

Ubushinjacyaha mu rwego rw’Umuvunyi bwasabiye aba bagabo gufungwa buvuga ko bwibajije kenshi ku mitugo y’aba bagabo bombi idafite ibyangombwa bihamye bigaragaza ko ari iyabo. Ubu bushinjacyaha buvuga ko konti z’aba bagabo muri banki zizuyeho amafaranga menshi kandi ntibashobora gusobanura inkomoko y’ayo mafaranga.

Umukozi ushinzwe ubutaka mu ntara y’Uburasirazuba, Mukunzi Emmanuel, avuga ko yamenye iby’ifungwa ry’aba bagabo ariko avuga ko atagira byinshi abivugaho kuko bategereje imyanzuro y’ubutabera.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka