Nyagatare: Abakozi babiri ba Intersec bafungiwe gushaka kwiba banki y’Abaturage

Ndayambaje Jean Claude na Ndamage Job bari basanzwe ari abakozi b’ikigo gicunga umutekano cya Intersec Security, guhera tariki 18 mata 2012, bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare bakekwaho gushaka gusahura Banki y’Abaturage ya Nyagatare.

Aba bakozi ba Intersec uko ari babiri bashatse gusahura banki bafatanyije na mugenzi wabo Habimana Abdul. Uyu mugambi utabahiriye kuko Habimana Abdul yanze kwifatanya na bo ahubwo akabatabariza bakimara kwinjira muri Banki; nk’uko bitangazwa n’ Umuyobozi wa Banki y’Abaturage ya Nyagatare, Ukwibishaka Alexis.

Aba bagabo basabye Habimana Abdul wari waraye izamu kubafungurira bakinjira muri Banki bagafata amafaranga kuko bari bafite imfunguzo z’imbere noneho arabibemerera ariko bakimara kwinjira arabafungirana ahita avuza induru atabaza.

Umuyobozi wa Banki y’Abaturage ya Nyagatare avuga ko nubwo umugambi wabo wabapfubanye kandi bari bamaze kwinjira bitari kuborohera kubera ko ngo bafite uburyo bwizewe babikamo amafaranga.

Abakekwaho icyaha bavuga ko urufunguzo bafunguje baruhawe n’umwe mu bakora isuku ariko bakavuga ko batazi izina rye. Bavuga ko bari bafatanyije n’umwe mu bari baraye izamu ariko nyuma ngo yaje kubatenguha.

Aba bagabo bombi bari bamaze imyaka igera muri ibiri bacunga umutekano ku modoka itwara amafaranga ya Banki y’Abaturage ya Nyagatare.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka