Nyagatare: Abagize DASSO basabwe kwirinda ruswa n’ibiyobyabwenge
Kurangwa n’indangagaciro zikwiriye umuyobozi, kwirinda ibikorwa bibangamiye umudendezo w’umunyarwanda no kurwanya ibiyobyabwenge, ni byo byasabwe abagize urwego rushinzwe gufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2014 ubwo batangiraga inshingano zabo ku mugaragaro.
Uru rwego rwa DASSO (District Administration Security Support Organ) ruje rusimbura urwahozeho rwa Local Defence Force rwacyuye igihe.
Atuhe Sabiti Fred, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ashima ibyakozwe n’uru rwego ngo kuko n’ubwo hari ibyo bake mu bari barugize batubahirije nko gukumira iyinjizwa ry’ibyobyabwenge, ruswa no kurenganya abaturage, ariko hari n’ibindi byiza byinshi bafashije ahanini mu kubungabunga umutekano.

Uyu muyobozi yasabye abagize DASSO gukosora ibitaragenze neza barushaho kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda ruswa no kurangwa n’imyifatire myiza imbere y’abo bayobora aribo baturage.
Agira ati “Bagomba kwigirira ikizere ndetse bakakigirira abo bakorana. Ikindi umukiriya wabo mbere ni umuturage agomba kubahwa. Nyagatare ihana imbibi n’ibihugu bya Uganda na Tanzaniya ahakomoka ibiyobyabwenge birimo Kanyanga icuruzwa mu Rwanda, tugomba kubirwanya dufatanije. Mwirinde ruswa kandi mumenye ko nuzafata igiceri kimwe azirukanwa nta nteguza”.
Sabiti asanga uru rwego ruzakora neza habayeho ubufatanye n’abaturage, akasaba kubakira neza kandi bakabafasha aho kumva ko ari ibisambo bibinjiyemo, gusa ariko ngo uwo bazabona atubahiriza ibikwiye umuyobozi bazabimenyeshe inzego zimukuriye.

Uku gufashanya mu kuzuza inshingano zabo neza kandi nibyo aba bagize uru rwego rushinzwe umutekano rwa DASSO basaba abaturage.
Mugabo Faustin, umwe mu bagize DASSO avuga ko gutoranywa gushyirwa muri uru rwego ari icyizere bagiriwe kandi batagomba kugitatira, akizeza abaturage kuzakorana neza bityo akabasaba kubibonamo babaha amakuru hagamijwe kubaka no kubungabunga umutekano wabo n’uw’igihugu muri rusange.
Mu zindi mpanuro abagize uru rwego mu karere ka Nyagatare bahawe harimo kwiyubaha, kubaha abaturage no gutangira amakuru ku gihe.

Captain Guillaume Rutayisire wari uhagarariye ingabo, yabasabye gushyira urukundo rw’igihugu ku mutima, kuba inyangamugayo, guharanira inyungu za benshi aho kuba izabo ku giti cyabo, kwanga ikibi no kugikumira aho kuba nka kizimyamoto, guharanira icyahesha umuturage umudendezo, kudasuzugura inzego no kubahana ubwabo kimwe no kwisuzuma hagamijwe kunoza ibyo bakora.
Akarere ka Nyagatare gafite abagize DASSO 83 bakwirakwijwe mu mirenge 14.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|