Nyagatare: Ababajwe n’uko yakwandura SIDA ashaje

Ngarambe John w’imyaka 29 y’amavuko wari umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyamirama afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare akekwaho gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 57 y’amavuko.

Iki cyaha cyabereye mu mudugudu wa Nyamirama ya 2 mu kagari ka Nyamirama, umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare mu gitondo cyo kuwa 16/10/2014 ahagana mu ma saa tatu.

Nk’uko byemezwa na Polisi, ngo uyu Ngarambe yari yaraye ku kiriyo aho bapfushije umuntu ariko ngo abamubonye bavuga ko yari yasinze cyane. Uyu mukecuru wafashwe ku ngufu nawe ngo yari yageze aha bapfushije ndetse ngo anarara hafi y’aho we n’umugabo we.

Uyu mukecuru wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyagatare kwitabwaho n'abaganga.
Uyu mukecuru wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyagatare kwitabwaho n’abaganga.

Bwakeye mu gitondo uyu mukecuru ajya ku ishuri gukemura ibibazo by’umwana wabo uhiga ariko ngo ageze mu nzira asanga Ngarambe yikinze mu rubingo amusuhuje aramwihorera dore ko yari asanzwe amuzi ndetse n’iwabo ahazi.

Icyamutunguye ngo yamaze kumunyuraho undi aza amukurikiye niko kumufata ku ngufu.

Ubwo twamusangaga ku bitaro bya Nyagatare agiye gutaha, uyu mukecuru n’agahinda kenshi yagize ati “Nababajwe n’ibyambayeho ariko ikimpangayikishije n’uko nakwandura Sida nshaje”.

Doctor Ruhirwa Rudoviko, uyobora ibitaro bya Nyagatare avuga ko uyu mukecuru bamwakiriye ameze nabi ababara mu gituza no mu mihogo ndetse agaragaza n’ibikomere ku munwa n’amaboko, gusa ngo ubu ameze neza kandi yahawe n’imiti yamukingira indwara yakwandurira muri uko gufatwa ku ngufu.

Umuyobozi w'ibitaro bya Nyagatare avuga ko uyu mukecuru ameze neza.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare avuga ko uyu mukecuru ameze neza.

Nsengiyumva Sylvain, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamirama avuga ko bahangayikishijwe n’inzoga zitwa “Siriduwire” zemewe gucuruzwa kandi zikaze birengeje ukwemera.

Ingaruka z’izi nzoga kandi zigarukwaho na Inspector of police (IP) Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba wemeza ko uyu Ngarambe John yakoze ibi yaraye anywa izi siriduwire avanzemo Kanyanga.

IP Kayigi asaba abaturage kwirinda inzoga nk’izi kuko uretse kubangiriza ubuzima zinabashora mu ngeso zigayitse.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 1 )

Ayo namahano.....

Alex yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka