Nyabugogo habereye impanuka ikomeye
Mu muhanda uturuka mu mujyi rwagati umanuka i Nyabugogo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yabuze feri ikagonga imodoka zari mu nzira, zirimo bisi ya bwa Coaster n’ivatiri na moto nyinshi. Bikaba bivugwa ko abantu batari bacye bashobora kuba bahasize ubuzima.
Ahagana saa Tatu z’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25/5/2014, ubwo iyi FUSO yamanukaga muri uyu muhanda yikoreye umucanga ikabura feri igatangira kugenda igonga buri kimwe ihuye nacyo.

Abatangabuhamya babonye n’amaso iyi FUSO igonga iza mbere, babwiye umunyamakuru wa Kigali Today wahageze rugikubita ko umuntu wa mbere yamugongeye ku nyubako ya Polisi izwi nko kwa “Kabuga.”
Izindi modoka na moto yagiye ibisanga mu nzira mbere y’uko nayo igwira uruhande rw’ibumoso. Mu modoka zangiritse cyane harimo Coaster, minibisi n’ivatiri yagonze.

Andi makuru avuga ko umushoferi yageragaje kumanuka avuza induru ngo abantu bave mu nzira ariko bikanga, akageragza kugonga ipoto y’amashanyarazi nabwo ngo ikamyo igabanye umuvuduko bikanga kugeza iguye.
Abatangabuhamya kandi bemeje ko umubare w’abantu bashobora kuba bazize iyo mpanuka n’uwabakomeretse ari mwishi, kuko imodoka nyinshi zabajyanye mu bitaro bya Kanombe no bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Polisi yatabaye yihuse ariko impanuka yari yarangije kuba inafasha indembe kugezwa kwa muganga ndetse inafunga n’umuhanda kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bigende neza.
Turacyabakurikiranira iyi nkuru ku mubare nyawo w’abahasize ubuzima, abakomeretse n’ibyangijwe.
ANDI MAFOTO




Kigali Today
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
nihashyirwe imbaraga mu gukora control technic byibuze turebe ko impanuka zagera ku kigero cyo hasi.
Twifatanije nabo babuze abobo ,Imana ibakomeze.
abashoferi nyaboneka mujye mumenya ko mu muhanda atari mu muharuro kdi mumenye ko muba mutwaye ubuzima bwabantu . Ababuze ababo mukomeze kwihangana nifatanije namwe mu kababaro.
Abashoferi bakagombye kubanza kwiringira ko ibinyabiziga byabo bifite feri zikenewe .icyakora Nkurikije ukuntu iriya kamyo yagendaga Imana yarokoye benshi nanjye ndimo.ubu nibwo nkigarura ubwenge kuko byabaye nirebera.
IMANA YAKIRE.MUBAYO ABAHABURIYE UBUZIMA
none se ubwo umushoferi we yaba yarokotse mana yanjye!!!!
twifatanyije nababuze ababo!!!!!!!!!!
Imana ikomeze imiryango yabo!
IMANA IFASHE ABAHUYE N’INGARUKA BOSE Z’IYO MPANUKA.
Abaguye N’abakomerekeye Muriyo Mpanuka Bihangane abandi Imana Ibakire Mubayo Police Ikomeziperereza Kandi Bajye Bibuka Gukoresha Control.
twihanganishije imiryango yabuze ababo kandi imana ibahe iruhuko ridashira.