Nyabugogo habereye impanuka ikomeye

Mu muhanda uturuka mu mujyi rwagati umanuka i Nyabugogo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yabuze feri ikagonga imodoka zari mu nzira, zirimo bisi ya bwa Coaster n’ivatiri na moto nyinshi. Bikaba bivugwa ko abantu batari bacye bashobora kuba bahasize ubuzima.

Ahagana saa Tatu z’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25/5/2014, ubwo iyi FUSO yamanukaga muri uyu muhanda yikoreye umucanga ikabura feri igatangira kugenda igonga buri kimwe ihuye nacyo.

Iyo Coaster iri mu zagonzwe na FUSO yabuze feri.
Iyo Coaster iri mu zagonzwe na FUSO yabuze feri.

Abatangabuhamya babonye n’amaso iyi FUSO igonga iza mbere, babwiye umunyamakuru wa Kigali Today wahageze rugikubita ko umuntu wa mbere yamugongeye ku nyubako ya Polisi izwi nko kwa “Kabuga.”

Izindi modoka na moto yagiye ibisanga mu nzira mbere y’uko nayo igwira uruhande rw’ibumoso. Mu modoka zangiritse cyane harimo Coaster, minibisi n’ivatiri yagonze.

FUSO imaze kugonga ibyari mu nzira byose nayo yagushije uruhande.
FUSO imaze kugonga ibyari mu nzira byose nayo yagushije uruhande.

Andi makuru avuga ko umushoferi yageragaje kumanuka avuza induru ngo abantu bave mu nzira ariko bikanga, akageragza kugonga ipoto y’amashanyarazi nabwo ngo ikamyo igabanye umuvuduko bikanga kugeza iguye.

Abatangabuhamya kandi bemeje ko umubare w’abantu bashobora kuba bazize iyo mpanuka n’uwabakomeretse ari mwishi, kuko imodoka nyinshi zabajyanye mu bitaro bya Kanombe no bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Polisi yatabaye yihuse ariko impanuka yari yarangije kuba inafasha indembe kugezwa kwa muganga ndetse inafunga n’umuhanda kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bigende neza.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru ku mubare nyawo w’abahasize ubuzima, abakomeretse n’ibyangijwe.

ANDI MAFOTO

Ivatiri yahangirikiye bikomeye
Ivatiri yahangirikiye bikomeye
Polisi yahise ifunga umuhanda ngo ibikorwa by'ubutabazi bikorwe neza.
Polisi yahise ifunga umuhanda ngo ibikorwa by’ubutabazi bikorwe neza.
Polisi ikihagera yatangiye gufasha abakoze impanuka kugera kwa muganga.
Polisi ikihagera yatangiye gufasha abakoze impanuka kugera kwa muganga.
Imodoka zakoze impanuka zigonzwe zatangiye gukurwa mu nzira Polisi ihageze.
Imodoka zakoze impanuka zigonzwe zatangiye gukurwa mu nzira Polisi ihageze.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 11 )

nihashyirwe imbaraga mu gukora control technic byibuze turebe ko impanuka zagera ku kigero cyo hasi.

MUVUNYI Noel yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Twifatanije nabo babuze abobo ,Imana ibakomeze.

uwizeye Denis yanditse ku itariki ya: 29-11-2014  →  Musubize

abashoferi nyaboneka mujye mumenya ko mu muhanda atari mu muharuro kdi mumenye ko muba mutwaye ubuzima bwabantu . Ababuze ababo mukomeze kwihangana nifatanije namwe mu kababaro.

iranshubije yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Abashoferi bakagombye kubanza kwiringira ko ibinyabiziga byabo bifite feri zikenewe .icyakora Nkurikije ukuntu iriya kamyo yagendaga Imana yarokoye benshi nanjye ndimo.ubu nibwo nkigarura ubwenge kuko byabaye nirebera.

alias yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

IMANA YAKIRE.MUBAYO ABAHABURIYE UBUZIMA

SAMVURA EZIRA yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

none se ubwo umushoferi we yaba yarokotse mana yanjye!!!!

Alias 1 yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

twifatanyije nababuze ababo!!!!!!!!!!

macumbi abel yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

Imana ikomeze imiryango yabo!

Musabyimana Thomas yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

IMANA IFASHE ABAHUYE N’INGARUKA BOSE Z’IYO MPANUKA.

JOHN yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

Abaguye N’abakomerekeye Muriyo Mpanuka Bihangane abandi Imana Ibakire Mubayo Police Ikomeziperereza Kandi Bajye Bibuka Gukoresha Control.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

twihanganishije imiryango yabuze ababo kandi imana ibahe iruhuko ridashira.

alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka