Nyabimata: Umucungamutungo n’umubitsi ba Sacco bari mu maboko ya polisi
Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyaruguru yataye muri yombi Nyirakubumba Basilissa na Mutabazi Honoré Jean Bosco bakorera Koperative Umurenge SACCO y’Umurenge wa Nyabimata “Sacco Ukuri Nyabimata” bakekwaho kunyereza umutungo wayo.
Nyirakubumba, umucungamutungo wa “Sacco Ukuri Nyabimata” na Mutabazi, umubitsi wayo batawe muri yombi kuwa kabiri tariki 27/01/2015.
Nk’uko bitangazwa na Chief Superintendent Hubert Gashagaza, ukuriye ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, polisi yari ifite amakuru y’uko bikekwa ko haba hari amafaranga yanyerejwe muri iki kigo cy’imari, ari nayo mpamvu aba bakozi ngo baraye batawe muri yombi, hanyuma iperereza rigakomeza.
Yagize ati “Nibyo barafunze mu gihe tugikurikirana, birakekwa ko hari amafaranga baba baranyereje ariko biracyari mu iperereza. Kuko twe tubona hari ibimenyetso dushingiraho kandi nawe ukaba ubizi ko ibyo biri mu nshingano zacu, niyo mpamvu bafunze”.
CSP Gashagaza yavuze ko umubare w’amafaranga bakekwaho kunyereza utatangazwa mu rwego rwo kugira ngo iperereza rikomeze kugenda neza.
Aba bombi baramutse bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’iki kigo cy’imari bahanwa hakurikijwe ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku 10, n’ihazabu ingana n’agaciro k’amafaranga banyereje ukubye inshuro kuva kuri 2 kugeza kuri 5.
Mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha Nyirakubumba ndetse na Mutabazi bashinjwa, babaye bafungiye kuri polisi ikorera mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|