Nyabihu: Nyuma yo gukora impanuka hari byinshi bagitegereje ngo babashe kuva aho bayikoreye
Kuva ku itariki ya 10/11/2014, ikamyo yo muri Tanzaniya ifite puraki T 760 BAE iracyagaramye aho yakoreye impanuka itegereje imashini yo kuyegura no kureba uburyo ubwishingizi bwayo bwakwishyura ibyo yangije.
Iyi kamyo yakoreye impanuka mu Kagari ka Jaba mu Murenge wa Mukamira urenze gato santere ya Mukamira mu ikorosi rya mbere werekeza Rubavu.
Umwe mu Banyatanzaniya witwa Max George Kigali today yasanze aho iyo kamyo yakoreye impanuka avuga ko yageze muri iryo korosi kontineri irimo umuzigo, avuga ko ari ibikoresho by’ishuri bari bajyanye i Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, ikizunguza bigatuma ikamyo igwa.

Mu bantu babiri bari bayirimo harimo uwari uyitwaye witwa Hussein ngo ntawahasize ubuzima n’ubwo bigaragara ko ikirahure gitangira ukuyaga cy’ikamyo cyangiritse ndetse na Kontineri ikagorama ku ruhande yagwiriyeho.
N’ubwo iyi kamyo ngo itangiritse cyane ariko hari ibyo yangije birimo igitembo cyavanaga amazi muri Karago kiyajyana ahitwa Kabatwa ndetse n’ipoto y’amashanyarazi yagwiriwe n’ikamyo igacikamo kabiri.
Max avuga ko hagishakishwa uburyo binyuze muri Sosiyete y’ubwishingizi ibyangijwe n’iyi mpanuka byakwishyurwa hagashakishwa uburyo bisanwa ndetse bakaba bategereje n’uburyo haboneka imashini izava muri bubiko bw’ibicuruzwa (MAGERWA) igaterura iyo kamyo ikayizubiza mu muhanda bakaba bakomeza urugendo kuko itangiritse cyane nk’uko yabigarutseho.
Nyuma yo kugwa kw’iyi kamyo bamwe mu bashoferi bagera kuri 4 bagenzi b’uyu wakoze impanuka bahise bahagarika imodoka zabo mu yindi santere iri hirya gato bategereza mugenzi wabo wagize ibyago, kugira ngo ikibazo yagize nigikemuka bazakomezanye urugendo.



Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|