Nyabihu: Abashumba bahungabanya umutekano w’abaturage

Abashumba bakunze kwitwaza inkoni n’imihoro bagaragara mu murenge wa Bigogwe hafi y’ishamba rya Gishwati bakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage. Ibi bimaze igihe kirenga amezi 2; bigaragara cyane cyane iyo umuntu anyuze hafi y’aho abo bashumba baragiye.

Bamwe mu baturage bamaze guterwa impungenge n’imyitwarire y’abo bashumba. Niyonzima Justin ni umwe mu batuye muri ako gace. Avuga hari abaturage bo mu murenge wa Bigogwe bamaze gukubitwa baranakomeretswa ndetse hari n’uwatemwe ajyanwa mu bitaro tariki18/11/2011.

Abo bashumba akenshi bakunze guhungabanya umutekano w’abaturage usanga ari abimukira muri ako gace baba baraje bashaka akazi. Abaturage bavuga ko impamvu abo bashumba bakomeza gukora urugomo nk’urwo ari uko ababikora badahanwa nyabyo. Iyo hari ufashwe afungwa igihe gito kitarenze ibyumweru bibiri hanyuma bakongera bakamufungura.

Usanga rero aba bashumba basa n’abamenyereye iki gihano kuko usanga bavuga ko nubwo babafunga bazabafungura. Abaturage barasaba ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe gukemura iki kibazo hataragira n’uwicwa cyangwa agakorerwa ikindi gikorwa cy’ubunyamaswa.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Bigogwe, Rwisumbura Gerard, avuga ko iki kibazo cy’abashumba bakizi ariko ko hari ingamba zikomeye zigiye gufatirwa abashumba ndetse n’aborozi bo muri uwo murenge.

Zimwe mu ngamba zafashwe ni uko bagiye gushyiraho ishyirahamwe rihuza aborozi bo muri Bigogwe ku buryo buri wese yerekana abashumba be, agatanga imyirondoro yabo hanyuma bakayandika ku buryo uzajya akora amakosa azajya akurikiranwa n’amategeko kandi n’ibyo yangije bikabazwa uwo yaragiriraga.

Ikindi ni uko abashumba bazajya bagaragaraho imico igayitse nk’iyo uretse no gufungwa bazajya basubizwa aho baturutse kuko usanga abahungabanya umutekano kenshi baba batanavuka muri Bigogwe.

Abaturage nabo barasabwa kwicungira umutekano no gutanga amakuru ku muntu uwo ari we wese washaka kubahungabanyiriza umutekano kugirango afatirwe ibyemezo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka