Nyabarongo: Imodoka igonze umunyegare ahita yitaba Imana
Ubwo yari imaze kwambuka ikiraro cya Nyabarongo, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Kigali yerekeza mu Majyepfo, yagonze umunyegare bari mu mukono umwe maze ahita apfa, naho umushoferi w’imodoka arakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba n’igice zo ku wa mbere tariki 08/07/2013. Uwaramba Jean Damascene w’imyaka 34, wari utuye ahitwa i Mpungwe mu mu murenge wa Rugarika, akarere ka Kamonyi, niwe wahitanywe na yo; akaba yari avuye kugemura amata mu mujyi wa Kigali ku igare.

Nk’uko Rukundo Elie, nawe wari uri imbere ya Uwaramba bavanye i Kigali abitangaza, ngo iyo modoka yamugonze yaturutse inyuma ivuza amahoni menshi, igeze kuri Uwaramba imutwara mu ipine, ihita igwana nawe mu kagezi kari iruhande rwa Nyabarongo.
Rukundo hamwe n’abahinzi bahinga ku nkuka za Nyabarongo bahise batabara, basanga umurambo wa Uwaramba wangiritse cyane babura uko bawukura mu mazi; bahita batabaza Polisi ibafasha kumukuramo.

Imodoka yamugonze yari ihetse amasaka n’ibishyimbo, irimo abantu batatu, umushoferi niwe wakomeretse bidakabije, ari mu bitaro ku kigo nderabuzima cya Gitega, naho umurambo wa Uwaramba woherejwe ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.
Iyo mpanuka yatumye umuhanda ufungwa mu gihe cy’iminota isaga 10, mu gihe iyo modoka yavanwaga mu mazi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|