Ngororero: Yatawe muri yombi akekwaho gutera inda umunyeshuri akanamwica

Umwarimu ukekwaho gutera inda umunyeshuri yigishaga yarangiza akanamwica ubu ari mu maboko ya polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuva kuwa 13/01/2015, ikaba igikora iperereza ngo ashyikirizwe urukiko.

Ni nyuma y’uko polisi y’Igihugu ishyiriye ahagaragara ko kuwa 11/01/2015 mu Karere ka Bugesera hatoraguwe umurambo w’umukobwa uvuka mu Karere ka Ngororero wari utwite wahajugunywe.

Ababonye uyu mukobwa witwaga Yamfashije Drocelle agenda ava mu Karere ka Ngororero baganiriye na Kigali today bemeza ko yagiye mu modoka ari kumwe n’uwo mugabo uvugwa ko yamuteye inda.

Mu kujya i Kigali ngo uyu mukobwa wavutse mu 1992 (imyaka itangazwa n’umuyobozi wa VTC Hindiro aho uyu mukobwa yigaga ari naho umwarimu ukekwa kumutera inda akora) ngo ntiyari yigeze abwira ababyeyi be aho agiye, nk’uko se umubyara witwa Benurugo Jean Baptiste abivuga.

Umuyobozi wa VTC Hindiro, Nsanzamahoro Théogene avuga ko bari baramenye ko uyu mukobwa atwite kuko ubwo abandi biganaga bari batangiye kujya mu kwimenyereza umwuga (Stage professionel) we yasabye ko yazayikora nyuma yo kubyara, kuko kwa muganga bari baramubwiye ko azabyara kuwa 20/01/2015.

Kimwe mu bimaze kugerwaho mu gukurikirana urupfu rw’uyu mukobwa n’uwo yari atwite ni uko ku mafishi yipimishirijeho kwa muganga hagaragara ko uwamuteye inda ari uwitwa “Bahati Elisée”, mu gihe umwarimu ukurikiranyweho kumutera inda ari nawe bavuga ko yamukuye iwabo amujyanye kubyarira i Kigali yitwa Mwumvaneza Elisée.

Uyu mukobwa akomoka mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero naho umurambo we ukaba waratoraguwe mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, umuryango wa nyakwigendera wari utarabona uburyo bwo kujya kuzana umurambo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka