Ngororero: Yakubiswe n’umuhungu we amuziza kumwishyuza inyama

Munyanziza Cyriaque utuye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero yakubiswe n’umuhungu we Nshimiyimana bita Kanihili amuziza ko amusabye ko bishyura inyama bari bikopesheje.

Uyu musaza avuga ko umuhungu we yamuteruye akamukubita hasi ku mugoroba wa tariki 13/07/2012 ndetse akamujya hejuru akamukubita ibipfunsi n’imigeri byinshi.

Ibi kandi byemejwe n’abaturanyi ba Munyanziza bari bamuherekeje kuri polisi kuko umuhungu we yari yamwiyamye amubwira ko najya kumurega amutegera mu nzira akongera akamukubita.

Munyanziza n’umuhungu we bakorera sosiyete icukura amabuye y’agaciro yitwa GMC ikorera muri uwo murenge.

Hari hashize iminsi mike mugenzi wabo bakorana abaze inka maze Munyanziza n’umuhungu we bikopesha ibiro bibiri by’inyama bihwanye n’amafaranga 3000.

Uwo mugabo n’umuhungu we babana mu rugo rumwe ndetse Nshimiyimana yanahacyuriye umugore ( babana mu rugo rumwe ari abagabo 2 n’abagore 2) bityo bagafatanya inkono (bagatekera hamwe).

Munyanziza ntiyahiriwe no guhabwa igice cy’amafaranga umuhungu we yagombaga kumuha (1500frw) ahubwo nyamugabo ahita amuhondagura avuga ngo ntashinzwe guhahira urugo rutari urwe.

Biragaragara ko Nshimiyimana n’ubundi asanzwe afite imyitwarire itari myiza muri urwo rugo, kuko se yaje kumurega yitwaje urwandiko rwari ruherutse kwandikwa n’ubuyobozi bw’akagali batuyemo busaba inzego zibakuriye gufasha Munyanziza gukura umuhungu we muri urwo rugo kuko asanzwe ahateza umutekano mucye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka