Ngororero: Yafashwe yiba inkwi ahuruza avuga ko azira ubwoko

Nzabafashwanimana w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Ngororero, akagali ka Rususa, umudugudu wa Musambira mu karere ka Ngororero yafashwe yiba mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 28/03/2012 arangije ataka avuga ko bamuziza ko ari umututsi.

Nzabafashwanimana yinjiye mu nzu y’uwitwa Bakinahe Ferdinand, maze arara atunda inkwi zari zipakiye muri iyo nzu.

Bakinahe avuga ko yaguze inkwi z’amafaranga ibihumbi 50 ariko akabona zikendera atazi aho zijya, maze iri joro yigira inama yo gushyiraho abazamu kuko yakekaga ko abaziba bazigurisha ku munsi w’isoko kuwa gatatu no kuwa gatandatu wa buri cyumweru.

Uburinzi bwe rero bwamuhiriye kuko igisambo cyafashwe. Icyakora, ababibonye bemeza ko uwo mujura yakubiswe, nyuma abonye inkoni zimuriye ahitamo gutabaza avuga ko arimo kuzira ubwoko.

Nzabafashwanimana yicajwe hasi n'inkwi yibye
Nzabafashwanimana yicajwe hasi n’inkwi yibye

Abashinzwe umutekano bahageze basanze ibyo nyiri ugukubitwa yavugaga ntaho bihuriye n’ukuri kuko byaje kugera aho bikagaragara ko yibye koko.

Nzabafashwanimana ngo asanzwe yiba mu mazu y’abantu nijoro nk’uko bitangazwa n’abaturage bari aho ibyo byabereye.

Ubu Nzabafashwanimana ari mu maboko ya polisi mu karere ka Ngororero aho agikurikiranwa ku bujura bwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka