Ngororero: Ubujura bw’inka bukomeje guhangayikisha aborozi
Indi nka yongeye kwibwa ibagirwa hafi y’urugo yibwemo, nyuma y’ukwezi kumwe gusa hatavugwa ubujura bw’inka bumaze igihe bukorwa mu karere ka Ngororero, mu ntara y’Uburengerazuba.
Ubwo bujura bwabaye murucyerera rwo kuri uyu wa 3 Mutarama 2014, mu mudugudu wa Mpara, akagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba.

Nyiri iyo nka yibwe, umukecuru witwa Nakure Pulcherie w’imyaka 75, avuga ko ahagana mu ma saa munani z’ijoro yasohotse inka ye igihari, maze mu gitondo agiye kuyiha ubwatsi asanga bayitwaye.
Nko muri metero 100 gusa uvuye kurugo rwa Nakure niho abibye babagiye iyo nka maze batwara inyama z’imihore izindi barazihasiga, nkuko bisanzwe bikorwa no kuzindinka zibwa muri ubwo buryo.
Nkuko bisanzwe bivugwa n’abaturage, abakomeje gukekwa muri ubwo bujura ni abacuruza inka hamwe n’ababazi bazo, ariko kugeza ubu nta numwe wari wafatwa ngo aburanishwe, bikaba bikomeje gutera aborozi ubwoba.
Ushinzwe ubworozi mu karere ka Ngororero yadutangarije ko kuba uwo mukecuru yari yarakoze uko ashoboye akigurira inka bakaba bayibye bibabaje, ariko ngo azashyirwa kurutonde rw’abategereje korozwa kugira ngo yongere atunge inka.
Uretse inka zagiye zibwa zikajyanwa ari nzima, izigera kuri 12 nizo zibwe zikabagwa muri ubwo buryo kuva mu mwaka ushize kugeza ubu.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abazajya bafatwa bajye bakatirwa nk’abishe umuntu.