Ngororero: Muri “Police week” baribanda ku kurwanya ubusinzi butera ibyaha by’urugomo

Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Ngororero bahagurukiye kurwanya ubusinzi buterwa ahanini n’inzoga zitemewe hamwe n’ibiyobyabwenge, kuko ari byo bitera ibyaha by’urugomo bikunze kwiganza muri aka karere.

Mu gutangira icyo gikorwa kuri uwa gatatu tariki 10 Kamena 2015, Polisi n’abaturage bafashe inzoga z’inkorano zitemewe zingana na litiro 310. Izo nzoga zafatiwe mu murenge wa Kavumu, akagali ka Nyamugeyo umudugudu wa kabiri.

Zimwe mu nzoga zafashwe n'ibikoresho zitekerwamo.
Zimwe mu nzoga zafashwe n’ibikoresho zitekerwamo.

SSP Alphonse Zigira umuyobozi wa Polisi ikorera mu karere ka Ngororero, yavuze ko izo nzoga bazifatanye Uwitwa Dufatanye jean Damascene na Ngayintera Jean Baptiste, bari bakizitetse bihishe mu rugo.

Yasobanuye ko mu kuzikora bakoresha ibintu bitemewe bitera ubusinzi ndetse bitanizewe ku buzima bw’abaturage.

SSP Zigira avuga komu mwaka ushize ibyaha byiganje mu karere ka Ngororero ari ibyaha by’urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’amakimbirane yo mu ngo. Ibyo baha ahanini biterwa n’ubusinzi kandi abenshi mu bagaragaweho n’ubwo businzi baba bakoresheje inzoga zitemewe n’urumogi.

Abakoraga izi ngoga bose batawe muri yombi.
Abakoraga izi ngoga bose batawe muri yombi.

Iyi gahunda ngo izagera hose mu karere ariko cyane cyane ahazwi ko hari abantu bakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe. Polisi isaba abafite imyitwarire yo gukoresha izo nzoga ko babireka na mbere y’uko batahurwa kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko.

Muri iki gikorwa kandi abaturage barasabwa kwima icyuho ababakoresha mu kunyuza urumogi mu karere kabo. Mu bihe bitandukanye mu myaka yashize ndetse no muri uyu turimo, mu karere ka Ngororero hafatiwe abantu batwara urumogi baruvanye mu turere duhana imbibi n’akarere ka Ngororero barujyanye ahantu hatandukanye.
Abaturage barasabwa kugira umutekano, bakumira icyaha kitaraba, batangira amakuru ku gihe ndetse buri wese aba ijisho rya mugenzi we, nkuko babitozwa na Polisi y’Igihugu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo KBS police nikomereze aho

Yves yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka