Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira ubujura bw’inka

Nyuma y’igihe kitari gito havugwa ubujuru bw’amatungo cyane cyane inka mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngororero, ubuyobozi na polisi mu karere ka Ngororero baravuga ko bafashe ingamba zikomeye zo kurwanya ubwo bujura bukomeje guhombya abaturage.

Mu gihe izo ngamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa, ubu kuri station ya polisi mu karere ka Ngororero hafungiye abantu babiri Havugimana Emmanuel ufite imyaka 18 na Ntawuruhunga Jochua ufite imyaka 20 bose bo mu karere ka Ngororero, nyuma yo gufatanwa inka bari bibye mu murenge wa Hindiro.

Uretse abo bajura bafashwe, kuwa kabiri no kuwa gatatu w’icyi cyumweru polisi n’ubuyobozi bakoze umukwabo muri amwe mu masoko y’amatungo muri aka karere maze bafata inka 220 zari zajyanywe muri ayo masoko zitijuje ibyangombwa bisabwa ngo inka ishorerwe mu nzira.

Muri izo nka, ebyiri zari zibwe kuko zafatanywe umucuruzi w’inka azifitanye hamwe n’indi nka imwe yari yaguze, maze zisubizwa ba nyirazo. Ubu abacuruza inka kimwe n’abakozi babo bakunze kwitwa “abashorezi” nibo bakekwaho kwibisha inka muri aka karere.

Zimwe mu nka zibwa bazica ibice bimwe bakazita ku gasozi.
Zimwe mu nka zibwa bazica ibice bimwe bakazita ku gasozi.

Bamwe mu bacuruza inka n’abazishorera twasanze ku murenge wa Muhororo bavuga ko batari bazi ko hagomba ibyangombwa byo gushorera inka, ariko umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Ngororero Bizimana Francois we akavuga ko birengagiza nkana amabwiriza, kuko amategeko n’amabwiriza ashyiraho ibyo byangombwa yatangiye gukurikizwa mu 2006 aza no kuvugururwa mu 2010.

Kuwa 13 Ukwakira, undi mucuruzi yari yafatanywe inka 24 azijyanye mu mujyi wa Kigali zidafite ibyangombwa maze acibwa amande angana n’ibihumbi 240, bingana n’ibihumbi 10 kuri buri nka, aya mafaranga akaba ari nayo acibwa umuturage uwo ariwe wese ufashwe ashoreye inka idafite icyangombwa nkuko itegeko ribiteganya.

Gusa kubafatwa bibye inka, itegeko No1/2012 ryo kuwa 02/05/2012, riri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 300 bahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2, n’ihazabu y’agaciro k’ibyo yibye ukubye inshuro kuva kuri 2 kugera kuri 5.

Iyo ubwo bujura bwakozwe nijoro icyo gihano kikuba kabiri, ari nabyo bizahanishwa abavuzwe bafunzwe n’ibahamwa n’icyaha.

Ikindi cyagaragaye muri aka karere ni uko hari abafatanwa amaherena y’inka bakuye mu tundi turere bakaza kuyakoresha mu karere ka Ngororero. Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barasaba abaturage kubahiriza itegeko rigenga gutwara amatungo no kwita ku marondo kugira ngo ubwo bujura bucike.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka