Ngororero: Guhuza amasaha y’amasoko y’inka no kubahiriza amasaha y’ingendo z’amatungo byagabanyije ubujura bw’inka

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere n’imirenge hamwe na polisi ikorera mu karere ka Ngororero bakajije ingamba mu guhuza amasaha y’amasoko y’inka ndetse n’amasaha y’ingendo z’amatungo, no gukaza amarondo mu baturage, ubujura bw’inka bwari bwibasiye abaturage bwacitse intege.

Ibi byemezwa n’umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi Bizimana Francois, uvuga ko ubujura bw’inka butakihagaragara.

Kuva mu mwaka wa 2012, mu karere ka Ngororero hagiye hagaragara ubujura bw’inka bwa hato na hato aho zimwe bazibagaga bagatwara inyama zazo cyangwa bakajya kuzigurisha mu masoko ategereye aho izo nka zibwe.

Inka zimwe zaribwaga zikabagwa bagatwara inyama.
Inka zimwe zaribwaga zikabagwa bagatwara inyama.

Habiyakare Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Hindiro, umwe mu mirenge yagaragaye mo ubwo bujura, avuga ko hafashwe ingamba zo kubahiriza amasaha hamwe n’andi mategeko arebana n’ingendo z’amatungo, maze bisobanurirwa abaturage hifashishjwe itegeko.

Mu kwakira 2013, Polisi yakoze umukwabu w’iminsi ibiri mu masoko y’inka atandukanye muri aka karere maze ifata inka 220 zari zazanywe mu masoko zidafite ibyangombwa byemewe. Muri zo 2 zari zibwe ba nyirazo. Hanafashwe kandi umucuruzi wari ufite inka 24 azijyanye mu mujyi wa Kigali zidafite ibyangombwa.

Kuri ubu amasoko y’inka yose arema saa kumi n’ebyiri za mugitondo, mu gihe mbere hari abikoraga nka saa cyenda za mu gitondo bakagurisha inka n’abaguzi bazindutse cyangwa abashorezi bazo, nabo bakunze gutungwa agatoki muri ubwo bujura.

Muhoracyeye Diogène umwe mu bibwe inka avuga ko ubu batagifite ubwoba bwo korora.

Kuba amasoko y'inka asigaye abera rimwe ni kimwe mu byagabanije ubujura bwazo.
Kuba amasoko y’inka asigaye abera rimwe ni kimwe mu byagabanije ubujura bwazo.

Muri aka karere kandi hanubahirijwe itegeko ry’uko ingendo z’amatungo zitangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo zikagera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ibi nabyo bikaba byaragize uruhare mu guhashya ubwo bujura.

Kuri ibi hiyongeraho ko abari bafite ingeso yo kubagira mu byaro ndetse bakagurisha inyama zitapimwe nabo bafatiwe ingamba bityo bikaba bitacyoroshye kugurisha inyama zivuye ahandi.

Uretse ibyo kandi, ku rwego rw’akarere hanafashwe ingamba z’uko inka zizajya zibwa ntihagaragare aho zagiye, abaturage n’abashinzwe amarondo bazajya bishyura ibyibwe, ndetse iyi gahunda ikaba yaratangiriye mu murenge wa Ngororero muri Nyakanga 2014, aho uwitwa Ndayisenga Florent yashumbushijwe n’abaturage inka n’iyayo zari zibwe.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka