Ngororero: Abaturage batangiye kuryozwa ubujura bw’inka kubera uburangare bwabo
Nyuma y’igihe kinini mu karere ka Ngororero havugwa ubujura bw’abantu batazwi biba inka z’abaturage bakazibaga bakajyana inyama nkeya izisigaye bakazijugunya, inzego zitandukanye harimo iz’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano ndetse n’abaturage bemeranyijwe gukaza amarondo bitaba ibyo abatuye ahakorewe ubwo bujura bakajya bishyura ibyibwe.
Icyo cyemezo cyafashwe kuwa 30 Ukwakira 2013, cyatumwe haba agahenge kubera ko byakekwaga ko abakora ubwo bujura ari abatuye hafi y’aho bukorerwa cyangwa abaturage bakaba ibyitso by’abo bajura. Gusa aka gahenge kaje kunyurwamo n’ubwicanyi bwakorewe indi nka mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.
Iyo nka y’uwitwa Ndayisenga Florent wo mu kagari ka Torero mu murenge wa Ngororero yishwe ihaka inyana y’amezi umunani ariko ntiyabagwa kuko abayishe bayisize aho uko yakabaye bakigendera.
Nyuma y’uko abakoze ubwo bugome batamenyekanye, hifashishijwe icyemezo twavuze haruguru maze abaturage basabwa gushakira Ndayisenga inka ye hamwe n’inyana yayo.
Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2014, abaturage bakusanyije amafaranga agera ku bihumbi 600 maze bafatanyije n’ubuyobozi Ndayisenga agurirwa inyana n’iyayo kugira ngo ubworozi bwe bukomeze, dore ko iyo nka yari yarayihawe muri gahunda ya Girinka.

Uretse abakene basanzwe bafashwa na Leta batatanze amafaranga abandi bose baturiye ahakorewe ubwo bugome mu kagari ka Torero batanze ayo mafaranga, kandi bavuga ko bizatuma abafite ingeso mbi zo kwiba n’izo guhemukira abandi batahurwa nkuko Mukamana Roza abivuga.
Gusa, ngo hakwiye no kurebwa abakekwa bose bakajya bahanwa kurusha abandi, ndetse n’abakene bagahabwa inshingano zihariye kuko muribo hashobora kubamo abakora ayo makosa kandi ntibahanwe.
Ubuyobozi bwo buvuga ko kubufatanye n’abaturage, bazakomeza gushakisha ababikora ariko bikaba bitagomba kubera umutwaro abaturage bakomeje kwibasirwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyokemezo cyafashwe naba yobozi bo mumurenge wa ngororero nahandi babigireho wanda abaturage baboneraho gahunda yijisho ryumuturanyi