Ngororero: Abaturage bakubise abayobozi barimo gukurikiranwa abandi baracyashakishwa
Kuva muri iki cyumweru dusoza, ubuyobozi na polisi mu karere ka Ngororero barimo gukurikirana abaturage bakubise abayobozi bo mu mirenge ya Hindiro na Muhanda. Aba baturage bakurikiranyweho kwigomeka kuri gahunda za Leta no gukubita abayobozi bari mu kazi kabo.
Umwe mu bakurikiranywe ni umugore w’umucuruzi witwa Kamikazi Sylivie wo mu murenge wa Hindiro, ubu ufungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Kabaya.
Umuyobozi w’uwo murenge, Maurice Habamenshi avuga ko yarwanyije abayobozi nawe arimo ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura abacuruzi badatanga imisoro y’akarere.
Uyu muyobozi avuga ko ubwo bageraga aho uwo mugore acururiza bakamubaza ipatanti igaragaza amahoro y’akarere, yahisemo kubatuka ndetse anafata mwijosi uwo muyobozi rwagati mu baturage, dore ko uwo mugore acururiza ahantu haremera isoko hitwa i Byungu mu murenge wa Hindiro.
Muri iki cyumweru kandi ibikorwa byo kwigomeka no gukubita abayobozi byanagaragaye mu murenge wa Muhanda aho abashumba baragira inka muri Gishwati bakubise umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge hamwe n’itsinda bari kumwe, ubwo bajyaga gufata abaragira ahantu hakomye bakangiza amashyamba yatewe mu gusana Gishwati.
Muri uwo mukwabu hafashwe inka 40 z’uwitwa Nyirabagirishya Rachel, zari ziragiwe ahantu hatemewe, maze abashumba bahita bakubita abayobozi barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa, Mbanjimbere Innocent.
Abo bashumba banatesheje abayobozi inka bari bafashe ariko bashobora gutwaramo inka 18, zasubijwe nyirazo nyuma yo kwishyura amande ahwanye n’amafaranga ibihumbi 20 kuri buri nka. Nyiri izo nka, Nyirabagirishya yategetswe kugeza abo bashumba ku buyobozi ngo bakurikiranwe ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bari bataraboneka.
Umwe mu bashinzwe umutekano mu karere ka Ngororero yatangarije ko uwo mugore yahawe igihe ntarengwa cyo kugeza kuwa mbere tariki ya 10/11/2014 akaba yamaze kuzana abo bashumba cyangwa akaba ariwe uhanirwa amakosa abakozi be bakoze.
Mu gace ka Gishwati, abashumba bakunze kuvugwaho urugomo ruhohotera abagenzi ndetse no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Ubuyobozi buvuga ko butazihanganira abaturage babangamira abayobozi mu kazi kabo bakaba bakomeje gukurikiranwa, ndetse ngo nibiba ngombwa bazashyikirizwa inkiko baryozwe ibyaha bakoze.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|