Ngororero: Abantu 4 bafunze bazira kunyereza umutungo wa SACCO Muhanda

Perezida, Umucungamutungo n’Umucungamari ba SACCO Muhanda hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bugarura mu murenge wa Muhanda bafunzwe bazira kuba baranyereje amafaranga ya SACCO y’umurenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero.

Amakuru dukesha inzego z’ubuyobozi kurwego rw’akarere ka Ngororero, abo bantu uko ari bane bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mukunyereza amafaranga ya VUP (Vision Umurenge Program) anyuzwa kuri iyo SACCO mbere y’uko ahabwa abaturage.

Mu ntangiriro, Nziyonsenga Eliphase ushinzwe gucunga umutungo w’iyo SACCO ngo yasabye umwe mu bakozi bayo ko bafatanya kurya amafaranga ya VUP kuko ngo ari menshi aramuhakanira, niko gusaba umucungamari ariwe Ituze ko bakorana iyo gahunda nawe aremera.

Amakuru yizewe dufite, agaragaza ko abo bakozi bahimbye amazina y’abantu batabaho maze bakajya babarirwa amafaranga bakaba aribo bayijyanira, ndetse bakanahimba amazina y’amakoperative ahabwa inguzanyo yo kwiteza imbere nabyo bikaba bityo amafaranga bakayijyanira.

Nyiramahano Marie Chantal uyobora akagali ka Bugarura we ashinjwa ubufatanye mu kubona amarangamuntu y’abantu yakoreshejwe ndetse perezida wa SACCO akaba akekwaho ubufatanye kubera kwemeza gutanga inguzanyo ku makoperative atabaho.

Kugeza ubu, ntiturabasha kumenya umubare nyakuri w’amafaranga bakekwaho kuko iperereza rya polisi rigikomeza, natwe tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Kunyereza umutungo wa SACCO Muhanda bije nyuma y’uko umukozi wa SACCO Hindiro yo mu karere ka Ngororero nayo yibwe miliyoni 21 n’umukozi wayo.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 15 )

Wowe ntabwo uzi ibya Ngororero, byose ni Mayor Ruboneza ubyihisha inyuma: uzabaze iby’amasoko mu Karere ka Ngororero uko bimeze aho imodoka ya Mayor ariyo ikora ibiraka byose by’amasoko akorwa mu karere kugeza ubwo inzego zose zamusabye ko ushinzwe amasoko Julienne bivugwa ko babyaranye umwana w’umuhungu.
Uyu ushinze amasoko ubu akaba arimo kwihisha Polisi imukurikirana amakosa avugwaho mu by’amasoko, ariko mayor akaba ashaka kumufasha akabona conge bityo iminsi yaburamo yose akaba yagaruka ku kazi nta kibazo, kuko amsoko menshi bayakorana mo amanyanga menshi.
Twebwe dupiganira amasoko mu karere ka Ngororero tugiye kuzageza ikibazo cyacu ku muvunyi Mukuru!
Kaliza Ngabo - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article11265#forum59567

Kaliza Ngabo yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

sorry. muri paragraph one line 3, twibeshye ahanditse hundiro ni Muhanda yagobaga kuhaba.

ernest kalinganire yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Abo bantu biba amafaranga y’abaturage nibabandi bashyirwa mu kazi na benewabo cyangwa batanze za ruswa kuko ntamuntu muzima wize imyaka yose watinyuka gukoresha amafaranga y’abaturage ibyo atagenewe.ahubwo kurikiranweho n’impapuro mpimbano

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka