Ngororero: Abana 2 b’abahungu bahitanywe n’inkangu

Umwana w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 10 bo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Sovu mu kagali ka Rutovu bahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura yarituye umusozi ugakubita igikuta cy’inzu bari baryamyemo mu rukerera rwa tariki 08/05/2012. Mushiki wabo bari kumwe we yarakomeretse akaba arimo kuvurwa.

Iyo nzu yari yubatse ahantu hahanamye maze imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri ako karere gasanzwe kazwiho kugira ubutaka bworoshye imanura umusozi iwugeza kuri iyo nzu; nk’uko ababashije kugera ahabereye iyi mpanuka barimo n’umuyobozi w’umurenge wa Sovu, Mutoni Jean de Dieu babitangaje.

Ntawangwanabose Damascene, se w’abo bana, avuga ko nta kibazo bari barigeze bagira gitewe n’imvura, kandi ko nta kimenyetso bigeze babona kigaragaza ko uwo musozi washoboraga kuriduka. Uwo muryango wabuze abana ufite ikibazo cyo gushyingura abo bana kuko ubarirwa mu batifashije bo mu cyiciro cy’abatindi.

Ku bitaro bya Muhororo aho abaturage bari bazanye imirambo y’abo bana bakoresheje ingobyi gakondo, hari ikibazo cyo kutabona amafaranga ibihumbi 10 byishyurwa kugira ngo imirambo ipimwe na muganga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sovu yavuze ko ibitaro nibisaba umurenge gutanga ibyangombwa bigaragaza ko uyu muryango wabuze amafaranga yo kwishyura bashakirwa ibyangombwa bibigaragaza hagasabwa ubufasha bw’ibitaro byakiriye iyo mirambo.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere dukunze guhura n’impanuka nyinshi zituruka ku kuriduka kw’imisozi akenshi zikunze kwibasira abakora mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka