Ngororero: Abakozi babiri b’ikigo nderabuzima cya Rususa barakekwaho kunyereza umutungo w’ivuriro
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rususa, Beninka Leoncie, hamwe n’umucungamutungo witwa Nyirabashyitsi Gloriose bahagaritswe ku kazi kubera gukurikiranwaho kunyereza umutungo w’icyo kigo nderabuzima.
Amakuru dukesha inzego zitandukanye mu murenge wa Ngororero icyo kigonderabuzima gikoreramo avuga ko nyuma y’igenzura ryakozwe n’abakozi b’akarere babishinzwe, basanze ibyanyerejwe byose bifite agaciro gasaga miliyoni umunani.
Harimo amafaranga miliyoni 5 n’ibihumbi 564 n’amafaranga 197, ndetse n’ibikoresho birimo sima bivugwa ko uwo muyobozi yatwaye atabiguze cyangwa ngo abihererwe uburenganzira.

Nyuma yo guhagarikwa ku kazi na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rususa (icyo kigo ni icya paruwasi Gaturika ya Rususa), amakuru atugeraho ni uko abo bakozi bombi barimo kwihishahisha polisi nayo irimo kubashaka ngo bisobanure kubyo baregwa cyangwa bashyikirizwe inkiko.
Ingeso yo kwiba no kunyereza umutungo wa Rubanda isa n’ikomeje gukura mu karere ka Ngororero, kuko muri iyi minsi za Sacco z’imirenge ya Muhanda na Hindiro nazo zibwe n’abakozi bazo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
padiri IMANAikuri inyuma:uwo mubikira ko yaragiye mumahangase mubihuza ute na padiri .ikindi padiri leonidas ahagera yaje asanga byaratangiye:president wa komite de sante ya rususa (fravier)yasize igitutu kubakozi bagombaga kumubogamira bose barasezeye,hanyuma atumizaho mubyarawe leoncie ariwe yagize titulaire abinyujije kuri padiri’nyuma afata uwari fiance wa leoncie amuzana,ejo bamugira ushinzwe gestion des donnee mukigo cyose kuburyo nta rapport isohoka atasinye,azana uwitwa collete nawe ni mubyara we bamugira social,bAZANA UWITWA ZABERA NAWE NI FAMILLE YABO(TRAVAILLEUR),BAZANA UWITWA DATIVA BARIGANYE,BAZANA UWITWA VENUSTE BARIGANYE,BAKORESHA INAMA NGO BAZANE UMUFOROMO WITWA PADIRI MURAMU WE ABAKOZI BARASAKUZA FRAVIER ABYIRUKAMO AJYA HOPITAL MUHORORO.GLORIOSE ABUZE UKO ABIGENZA ATANGIRA KUMVA IBYO BAMUTEGETSE KUKO MBERE NTIBUMVIKANAGA.BABABAZE AMAFARANGA YA PBF(AGAHIMBAZA MUSYI)YABAKOZI UKO BAGIYE BAYARIGISA,UWITWA BONA (ASHINZWE SANTE COMMUNAUTAIRE)BAMUBAZE ORDRE DE MISSION BAZI CHEKING NAWE AFATANYA NABO KURYA CASH,.HAGIYE BYISHI KUKO UTARI INKORA MUTIMA YURIYA MURYANGO NTIWAHAKORA ABANTU ABANTU BATANDATU MU IVURIRO RIMWE BAFITANYE ISANO YIHARIYE!!!!!!!!!NTIBIKIBAHO RWOSE.ESE YIRIYANZU BUJUJE UMUNOTA UMWE YA CHATEAU BABONAGAKO BITAZAGARAGARA!!!!!! IKIGO CYUMUGABO NUMUGORE !!!! UWO WITWA ANDREE NTABACIKE KUKO GAHUNDA ZOZE ARIWE WAZIKOZE IBYO TURI ABAGABO BO KUBIHAMYA KDI TWARI TWARABABURIYE KO AKAZU KAZASENYA IRI VURIRO .PADIRI TURAGUSHYIGIKIYE
.BAZABAZE IBYO BAKOREYE UMUFOROMO WITWA MUGABO JEAN AZABAHA AMAKURU, BAZABAZE UMUGANGA UKORA MUHORORO UTUYE MUNSI YA BANK POPULAIRE NGORORERO AZASOBANURA AKO KAZU
Yewe uko ni uguharabikana ese wowe Padiri niyo yaba yaramusabye ni akazi ke ko ririya genzura ryagaragajwe n’abakozi babishinzwe bo ku karere se kandi iryo genzura ryabaye mu bigo nderabuzima byose kuki se aribo bagaragaje gutyo gusa?
ariko nkumuntu uharabika umuntu koko aba aziko bihanirwa namategeko kubwubwenge buringaniye ashobora kuba atazi ko izina rye nyaryo ryamenyekana,naho iby,abashakishwa byo ndumva tutabishyiramo abandi iyo baba barengana baje bakisobanura
Kaliza wowe uravuga,wenda n’uriya mugore julienne ushinzwe amasoko azavamo ariko Mayor azahita ashyira undi muntu mwene wabo wa za gisenyi kuko aribo atonesha!, kugira ngo abone uko atsindira amasoko, ndetse umukobwa bakorana na julienne ni mwene wabo wa julienne yashyizweho na Ruboneza nta piganwa ry’akazi akoze ahembwa neza nk’abarangije kaminuza kandi niwe mayor atuma mu by’amasoko kgali n’ahandi na Julienne bagafatanya! Ubu julienne n’umukobwa bakorana ngo basuzugura abandi bakozi bakorana bitwaje Mayor
Akarengane ngororero karakabije mu by’amasoko. Ubuyobozi bukuru butabare!!!!!
Cyuma Thadee. - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article11265#sthash.BHynVR97.dpuf
Wowe ntabwo uzi ibya Ngororero, byose ni Mayor Ruboneza ubyihisha inyuma: uzabaze iby’amasoko mu Karere ka Ngororero uko bimeze aho imodoka ya Mayor ariyo ikora ibiraka byose by’amasoko akorwa mu karere kugeza ubwo inzego zose zamusabye ko ushinzwe amasoko Julienne bivugwa ko babyaranye umwana w’umuhungu.
Uyu ushinze amasoko ubu akaba arimo kwihisha Polisi imukurikirana amakosa avugwaho mu by’amasoko, ariko mayor akaba ashaka kumufasha akabona conge bityo iminsi yaburamo yose akaba yagaruka ku kazi nta kibazo, kuko amsoko menshi bayakorana mo amanyanga menshi.
Twebwe dupiganira amasoko mu karere ka Ngororero tugiye kuzageza ikibazo cyacu ku muvunyi Mukuru!
Kaliza Ngabo - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article11265#sthash.BHynVR97.dpuf
Harya ngo Padiri yahagaritse abo bakozi ngo baranyereje? Yewe Ababishinzwe bakurikirane neza ntawamenya ikibyihishe inyuma! none se Padiri ahagarika abakozi ba Leta? Akarengane kagiye gukorwa n’abakozi b’Imana koko? Ahaaaa ni iminsi y’imperuka koko! Ndumiwe!
Mbega padiri ngo arigaragaza! Wasanga yarakwimye ugashaka ibyo kumugendaho! Ahubwo polisi niba itabogamye mu bushishozi bwayo ikurikirane neza ibyawe n’abagore bakorera muri icyo kigo! Ibyawe erega turabizi! na wa mubikira wahakoraga mbere tuzi icyahamuvanye kuko yari yarihebeye Imana ntiyihebeye Padiri