Ngoma: Yakubiswe ashiramo umwuka azira kwiba igitoki
Habakurama Celestin w’imyaka 56, yivuganywe na Niyonkuru Emile w’imyaka 19 ndetse na se Murindabigwi Straton ubwo bamufatiraga mu rutoki ngo ari kubiba saa cyenda z’ijoro ryo kuwa 07/12/2014.
Ubuyobozi mu murenge wa Zaza ho mu karere ka Ngoma ibi byabereye butangaza ko nyuma yo gufata Niyonkuru ndetse na se bemeye ko aribo bamwishe nyuma yo kumufatira mu murima agashaka kubarwanya ndetse akanatema umwe muri bo.
Ubuyobozi butangaza ko ubwo bwahageraga bwasanze Niyonkuru yakomerekejwe yakubiswe umuhoro mu maso bubanza kumujyana kwa muganga ngo akorerwe ubuvuzi bw’ibanze nyuma bubona kumujyana we na se kuri station ya police ya Zaza ari naho bafungiye bakurikiranweho urupfu rw’uyu mugabo.

Umuyobozi w’umurenge wa Zaza, Kazadi Charles, yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yashyinguwe nyuma yo kujyanwa kwa muganga ngo umurambo ukorerwe isuzuma.
Uyu muyobozi kandi atanga ubutumwa avuga ko ntawagakwiriye kwihanira ahubwo ko umuntu ufatiwe mu cyaha aba agomba gushyikirizwa ubuyobozi.
Aba bose baba uwishwe ndetse n’abakekwaho kumwica bamuziza kubiba igitoki, bose bavuka mu kagali kamwe ka Nyagatugunda ho mu murenge wa Zaza akarere ka Ngoma.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|