Ngoma: Utubure 13 tw’urumogi twafatiwe mu mukwabu
Nyuma yuko abatuye umujyi wa Kibungo bakomeje gutaka ko bibwa ndetse abandi bakanahohoterwa n’isoresore ziba zanweye urumogi, tariki 27/06/2012 habaye umukwabu wafatiwemo insoresore 20 zifite utubure 13 tw’urumogi.
Izi nsoresore zifite amaso yatukuye iminwa yumye ndetse n’ijwi ridasanzwe. Ibi bimenyetso biri mu bigaragaza umuntu unywa ibiyobyabwenge; nk’uko bamwe muri bo biyemereye ko babinywa ndetse basaba imbabazi ko batazongera kubinywa.
Umukwabu wakozwe ku nyungu z’umutekano kuko abaturage bari bamaze iminsi bataka ko bibwa abandi bavuga ko bahohoterwa mu buryo butandukanye; nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis.
Yagize ati “Iki gikorwa ntikigarukira muri Kibungo gusa ahubwo no hirya no hino mu mirenge bizakorwa mu rwego rwo kugabanya ibyaha bikorwa n’ababantu baba banweye ibiyobyabwenge.”
Umuyoboiz w’akarere ka Ngoma kandi yatangaje ko ururubyiruko rugiye gushyirwa hamwe rukigishwa hagamijwe ko ruva mu myitwarire mibi. Ibyo biganiro kandi ngo bizafasha mu kumenya impamvu itera urubyiruko kwishora mu biyobyabwemge.

Nubwo abafatiwe mu byaha byo kunywa ibiyobyabwenge bagiye kuzigishwa nyuma bakarekurwa, abaturage bo babona ko umuntu wese ufatiwe mu makosa nkayo aba akwiye kubihanirwa kandi by’intangarugero atari ukubafunga icyumweru ejo bakaba barekuwe.
Aba baturage bavuga ko uku kutabahana bikomeye aribyo biborora kuko n’uwatinyaga agiye kubireka iyo abonye uwafashwe arekuwe ahita nawe akomeza kubikora.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Murebemo uwiyita Muhanzi, mumujyane ku IWAWA
Murebemo uwiyita Muhanzi, mumujyane ku IWAWA
Polise yakoze igikorwakiza twasabagako byagerahose nomuyindi mirenge yomu karere kuko abanywa ibiyobyabwenge nkurumogi nibo usanga ahanini bahungabanya umutekano