Ngoma: Umwana wiga muri 12YBE yabyaye umwana amuta mu musarani akurwamo ari muzima

Iragena Costantine w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa mbere muri GS Bare (mu kigo cy’uburezi bwibanze bw’imyaka 12) mu murenge wa Mutenderi mu rukerera rwo kuri uyu wa 03/05/2012 yabyaye umwana ahita amuta mu musarani ariko aza gukurwamo ari muzima.

Ubwo nyina wa Iragena yajyaga ku musarani mu ma saa kumi za mugitondo ubwo yiteguraga kujya gusenga yumvishijre umwana aririra mu musarani maze ahuruza abaturanyi bahita basambura uyu musarani bamukuramo ahita ajyanwa kwa muganga.

Uyu mwana akimara gukurwa mu musarani hahiswe hakekwa uyu mukobwa maze ahita ajyanwa kwa muganga basanga koko ariwe wamubyaye. Uyu mwana ni uwo mu kagali ka Mutenderi umudugudu wa Kibaya; nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mutenderi Mushikazi Jeanvier.

Se umubyara Iragena yatangaje ko ariwe ndetse na nyina ngo ntanumwe wari uzi ko umwana wabo ari nawe mfura atwite. Nubwo ababyeyi b’uyu mwana bahakana ko ntacyo bazi ku mitwitire yuyu mwana hari amakuru avuga ko umujyanama w’ubuzima yari yaketse uyu mwana maze amubajije aramutsembera ko adatwite ndetse ngo na nyina yabwiwe ko umwana we ashobora kuba atwite.

Kugeza ubu ubuzima bwa nyina w’umwana ntago bwari bumeze neza kuko nawe yari ari kwa muganga byanatumye nta na makuru tumenya ku cyo avuga ku byamubayeho cyangwa uwayimuteye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka