Ngoma: Polisi yangirije mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zirenga esheshatu

Ibiyobyabwenge birimo kanyanga, urumogi ndetse n’ibikoresho bikoreshwa mu gukora kanyanga birimo insheke, n’ingunguru byangiririjwe mu ruhame,nyuma y’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwakozwe n’urubyiruko rwiganjemo abanyonzi n’abamotari.

Ibilo 185 by’urumogi, utubule igihumbi na 73, kanyanga litro 914 ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gukora ikiyobyabwenge cya kanyanga byose bifite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri esheshatu z’amafaranfa y’u Rwanda ni byo byangiririjwe mu ruhame ku bufatanye na Police y’u Rwanda i Ngoma.

Polisi ku bufatanye n'urubyiruko rwa Ngoma rwari mu rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge bangije ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni eshaztu z'amafaranga y'u Rwanda.
Polisi ku bufatanye n’urubyiruko rwa Ngoma rwari mu rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge bangije ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni eshaztu z’amafaranga y’u Rwanda.

Urubyiruko rwari rwifatanije mu gukora urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwazengurutse Umujyi wa Kibungo, rwavuze ko abantu biganjemo urubyiruko bagikoresha ibiyobyabwenge bikabangiriza bikanabatera igihombo igihe bafashwe.

Umumotari witwa Binamungu yagize ati “Ibi bintu biteye ubwoba ni byinshi, biba byangiza urubyiruko kandi bikanahombya ababikora kuko turabyangije, urumva miliyoni esheshatu zihombye ni menshi cyane kandi zakagombye gufasha abakene. Rwose nta byiza by’ibiyobyabwenge ni uguhombya abantu n’igihugu.”

Niyitugize David, uhagarariye “Youth volunteers, ” urubyiruko rukorana na Police mu gukumira ibyaha bitaraba, avuga ko bamaze gukura benshi mu bubata bw’ibiyobyabwenge bitewe n’inyigisho babaha none ubu bakaba babafasha kuranga aho urumogi ruri no kurukumira .

Akomeza avuga ko inzira ikiri ndende kuko hakigaragara urubyiruko rugikoresha ibiyobyabwenge ari na yo mpamvu ngo haba harafashwe ibyangirijwe.

Umuvugiz wa Police y’u Rwanda ‘akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, ashima abaturage bafatanya na Polisi batanga amakuru ku babikoresha n’ababitunda.

Umuvugizi wa Police muri iyi ntara akomeza avuga ko uretse kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse no guteza ibyaha ku wabinyweye, ngo binamunga ubukungu kuko bishorwamo amafaranga akenshi aba ari n’amadeni mu mabanki.

Yagize ati “Iyo dusenya ibiyobyabwenge ni amafaranga y’u Rwanda, ni amafaranga bamwe baba baragiye gufata mu mabanki,aho kugira ngo bayashore mu bintu byunguka bibafitiye akamaro bitabashora mu byaha n’ibihombo bagahomba iyo bafashwe ndetse n’izo moto n’imodoka zibifatanywe zigafatwa. Ibyo byose ni ibihombo, bagakwiye kubireka nta mushinga urimo.”

Polisi mu Ntara y’iburasirazuba ivuga ko ibyaha bihagaragara 80% usanga bifitanye isano no gukoreshwa ibiyobyabwenge kuko usanga ababa bakoze ibyaha by’urugomo, gukubita no gukomeretsa no kwica muganira bakavuga ko baba babanje kunywa ibiyobyabwenge.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka